Ubwoba ni bwose ku bayisilamu nyuma y’intsinzi ya Donald Trump

Ubwoba ni bwose ku bayisilamu nyuma y’intsinzi ya Donald Trump

| | Yasomwe inshuro 655 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Nyuma y’aho Donald Trump atsinze amatora yo kuyobora igihugu cy’igihangange cy’Amerika, kuri ubu abayisilamu batangiye kugira ubwoba bitewe n’imigambi Trump yari abafiteho ubwo yatangiraga kwiyamamaza.

c18f21d4f2b1c8c3e4476bbca13be07b1ac6691eBamwe batangiye kwibaza niba hagiye kuba intambara, niba Amerika iratangira kugaba ibitero mu bihugu bibamo abayisiramu, ibi bikaba byibazwa na Alijah Diete wo muri indoneziya. Kugeza ubu abayisilamu bo ku mugabane wa Aziya bananiwe kwakira amakuru yuko Donald trump yatsinze amatora.

Intumwa nkuru ya leta ya Pakistan yavuze ko ababajwe bikomeye no kuba Trump yatsinze amatora.

Yagize ati:”Sinshimishijwe no kubona Donald Trump yatsinze, kubera ko Hillary Clinton ni umugore mwiza ku baturage ba Pakistan n’abayisilamu bose ku isi”.

Yakomeje avuga ko Hillary Clinton yiyamazaga avuga ku muhoro agomba kuranga isi, ariko Trump akaba yaravugaga uburyo azarwanya abayisilamu. Abayisilamu ngo ni abanyamahanga kuri we.

NO COMMENTS

Leave a Reply