Ubwongereza n’ Ubufaransa byanenzwe kuba byarishe Khadafi

Ubwongereza n’ Ubufaransa byanenzwe kuba byarishe Khadafi

| | Yasomwe inshuro 82 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Raporo yakozwe na bamwe mu bagize inteko ishingamategeko y’  Ubwongereza yanenze bikomeye igihugu cyabo n’ Ubufaransa kuba barafashe icyemezo cyo kwinjira mu gihugu cya Libiya bakanica uwari umukuru wacyo Mouamar Khadafi.

Iri tsinda ry’ abadepite bashinzwe ibababo by’ ububanyi n’ amahanga mu gihugu cy’ u Bwongereza bavuga ko na mbere y’ uko hafatwa icyemezo bise ikigayitse cyo kujya kurwanya Perezida Mouamar Khadafi ngo bari babanje kwerekana neza ibibazo bishobora kwibasira abaturage ba Libiya aho kubabera igisubizo.

Iri tsinda kandi ryanenze bikomeye David Cameroon, wari Minisitiri w’ Intebe w’ u Bwongereza igihe hafatwaga iki cyemezo cyo kujya kurasa muri Libiya kugeza ubwo uwari Perezida Mouamar Khadafi ahasiga ubuzima, bamushinja ko yateguye umugambi ugayitse wo kwinjira ku butaka bwa Libiya.

Uwo mugwi ujejwe ibibazo vy’imigenderanire vy’Ubwongereza yarengeje mbere urugero mu kwerekana ivyari gushikira abanyagihugu inyuma y’aho reta ya Kadafi itanguriye gutana mu mitwe n’imigwi yayigwanya.

Iri tsinda rikomeza rivuga ko ibi byatumye mu gihugu cya Libiya haba intambara, bihonyora uburenganzira bwa muntu kandi binatuma habaho ikibazo cy’ abimukira mu bihugu by’ i Burayi ndetse binakaza umurego ku bwiyongere bwa ISIS muri Afurika.

Ku ruhande rwa Leta y’ Ubwongereza ariko bo ngo nta kibazo babibonamo kuko yaba umuryango w’ abibumbye, Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika n’ Umuryango w’ Ubumwe bw’ ibihugu by’ Abarabu byari bishyigikiye uyu mugambi.

Tubibutse ko Perezida Mouammar Kadafi yishwe tariki ya 20 Ukwakira 2011 arikpo kugeza ubu abaturage ba Libiya bakaba bari mu bibazo by’ ururhuri benshi binatuma bicuza kuba Kadafi yarishwe.

NO COMMENTS

Leave a Reply