Ubwongereza: Yibarutse umwana amaze iminota 6 agiye muri koma

Ubwongereza: Yibarutse umwana amaze iminota 6 agiye muri koma

| | Yasomwe inshuro 634 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umubyeyi w’abana babiri w’imyaka 42, Katheline Boulton yibarutse umwana amaze iminota itandatu agiye muri koma, nyuma y’igihe kirere arwariye mu bitaro kubera ikibazo cyo kuvirirana mu bwonko bikamuviramo ikibazo cy’umutima.

Phoebe, pictured here at 12 days old, is currently receiving care in the neonatal unit at John Radcliffe Hospital, in Oxford (Collect/PA Real Life)

Catheline yararwariye mu bitaro guhera mu kwezi k’Ukwakira nyuma yo kugira ikibazo cyo kuvirirana mu bwonko. Ibi byaje kumuviramo kujya muri koma ariko kubera yari afite inda abaganga bafata umwanzuro wo kumubyaza bashaka gutabara umwana.

Nyuma y’uko Catheline ukomoka mu gace ka Muri amaze kubyara mu Ugushyingo, umwana bari baramaze no kwita izina rya Phoebe, uyu mwana yahise ashyirwa mu cyumba cyihariye akimara kuvuka.

Se wa Phoebe w’imyaka 40 y’amavuko, Jamie Boulton akaba yaratangajwe n’umufasha we ndetse na nyina avuga ko bidasanzwe mama we na umwana ari ibitangaza.

Yagize ati “Mama n’umukobwa bombi n’ibitangaza.”

Daily Mail ivuga ko Boulton umufasha we akimara kwibaruka abaganga bakaba barihutiye kuhita bamumenyesha inkuru nziza ko umufasha we Catherine yibarutse umwana w’umukobwa.3C13534300000578-4113328-image-a-52_1484229090332Abaganga bakimara kumuhamagara Boulton akaba yarahise amenya ko umufasha we yabyaye umwana w’umukobwa bari barise izina Ollie mbere agifite inda.

Kubera uyu mubyeyi yakomeje kuba bitaro akanabagwa inshuro nyinshi hashyizweho igikorwa cyo gukusanyiriza inkunga uyu mwana cyiswe GoFundMe mu gufasha uyu muryango muri rusange.

Nyuma yo kuvirirana mu bwonko bikamuviramo  kujya muri koma kandi akabyara umwana w’umukobwa, Catherine hashize iminsi  arongera aroroherwa   atangira no kuvuga.

Yanditswe na Nsanziman Germain

NO COMMENTS

Leave a Reply