Uganda: Abanyeshuri bashora amafaranga y’ ishuri mu biryabarezi

Uganda: Abanyeshuri bashora amafaranga y’ ishuri mu biryabarezi

| | Yasomwe inshuro 146 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Polisi mu gihugu cya Uganda irashishikariza ababyeyi kwishyura amafaranga y’ ishuri muri banki aho kuyaha abana babo kuko bahita bayajyana kuyashora mu mikino y’amahirwe izwi nka betting, ahubwo bakaba inyemezabwishyu akaba arizo batwara ku ishuri.

download

Umuvugizi wa polisi Bwana Emilian Kayima atangaza ko bakira ibirego by’abanyeshuri bavuga ko bambuwe amafaranga y’ ishuri cyane cyane mu gutangira igihembwe ahubwo bayashoye mu mikino y’amahirwe (sport betting).

Mu rwego rwo kwirinda ibi bibazo akagira inama ababyeyi kwishura muri banki nyuma bagaha abanyeshuri inyemezabwishyu.

Agira ati “Byaba byiza ababyeyi bafashe inshingano yo kwishyura amafaranga y’ishuri muri banki nyuma bagaha abanyeshuri inyemezabwishyu” Imikino y’amahirwe ubusanzwe yakwirakwiye ku isi yose itaretse iki gihugu daily monitor ikaba itangaza ko urubyiruko rwabaswe n’iyi mikino ariko ngo abanyeshuri bo iyo bamaze guhomba amafaranga y’ishuri bakaba bajya kuri polisi bakavuga ko bayambuwe mu nzira bajya ku ishuri.

Hakaba hari hashije igihe gito mu Rwanda naho ikibazo kijya gusa nk’iki( ibiryabarezi) kivugwa cyane kuba gihangayikishize abantu beshi kubera gushoramo imitungo nyuma bagahomba.

Nsanzimana Germain

NO COMMENTS

Leave a Reply