Uganda: Aho gutanga icya 10, yazigamye miliyoni 200 azatangamo ruswa ku munsi...

Uganda: Aho gutanga icya 10, yazigamye miliyoni 200 azatangamo ruswa ku munsi w’imperuka

| | Yasomwe inshuro 737 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Uwahoze ari umuyobozi mukuru muri minisiteri y’ibikorwa rusange muri Uganda, Charles Obong nyuma yo kurwara igihe kirekire yazigamye akayabo ka miliyoni 200 z’amashiringi azatangamo ruswa ayiha Imana ngo imubabarire ibyaha yakoze mu isi mbere yo gupfa.

ohhhh Uyu muyobozi birashoboka ko atigeze amenya ubutumwa Imana Data yivugiye buboneka muri 2 Petero 3:9 Imana idushishikariza kwihana ishaka ko abantu bayo batarimbuka ahubwo bakwihana.

Havuga ngo “Umwami Imana ntitinza isezerano ryayo nk’uko bamwe batekereza y’uko iritinza. Ahubwo itwihanganira idashaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana.” Ariko we aho kwihana yahisemo kuzaha ruswa Imana.

Nyakwigendera unengwa n’ abaturanyi cyane akaba yarashyinguwe mu isanduku ifite agaciro ka miliyoni 20 z’amashiringi aho avuka Adagani. Obong abaturanyi banenga iyi myitwarire bashingiye kuko Bibiliya itwigisha bavuga ko yakabaye yarakoresheje aka kayabo afasha abakene akabagurira imyambaro n’ibyo kurya.

Obong mbere yo kwitaba Imana akaba yarasabye umuyobozi w’agace akomokamo, Bwana David Elic umunsi yatabarutse ko umufasha we Magret obong kuzashyira ako kayabo k’amashiringi (amafaranga akoreshwa muri Uganda) mu isanduku azahambwamo.

Aka kayabo k’amashiringi kose akaba yarateganyaga kuzagaha Imana ikazamubabarira ibyaha bye akarokoka umuriro w’ikuzimu.

Christan Uganda, ivuga ko umwe mu bakirisitu bagize icyo bavuga kuri uyu muyobozi, Anne Achieng Olowo akaba yaravuze yakabaye yarakoresheje aka

kayabo kose agurira abakene ibyo kurya n’imyambaro. Akomeza avuga ko ibintu byose ukora wezesha izina ryawe wakabikoze mbere y’uko upfa.

Ati “Uko mbibona yakabaye yarayatanzemo icya cumi, akagura ibyo kurya n’imyenda akabifashisha abakene aho kubika ayo azatangamo ruswa.

Abakirisitu bakaba barakomeje banenga abanyapolitiki ko bakeneye umucunguzi urokora roho zabo.

Nyakwigendera avugwaho kuba yaritabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe kirekire akaba yarakoze muri guverinoma kuva muri 2006 maze atabaruka tariki ya 17 Ugushyingo 2016.

Yanditswe na Nsanzimana Germain

NO COMMENTS

Leave a Reply