Uganda: Bahabwa udukingirizo impeta bakazihinduramo ibikomo.

Uganda: Bahabwa udukingirizo impeta bakazihinduramo ibikomo.

| | Yasomwe inshuro 130 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Abaturage bo mu gace ka Akokoro mu gihugu cya Uganda baranengwa n’abashinzwe ubuzima kuba babaha udukingirizo tw’abagore aho kudukoresha uko bikwiye bagahita bacaho impeta bakazihinduramo ibikomo bambara mu maboko.

Umwe mu baforomokazi bakorera ku kigo nderabuzima cya Akokoro aganira na Daily Monitor akaba yarayitangarije ko abagabo n’abagore aho kuba bakoresha udukingirizo tw’abagore uko biteganyijwe bacaho impeta bakazamabara mu maboko.

Agira ati “Aho kuba bakoresha udukingirizo twabagore uko bikwiye bacaho impeta bakazambara mu maboko.” Mu inama y’igitaraganya yahuje abayobozi bo muri aka gace hamwe n’abaturage, umunyamakuru akaba yarabonye umuturage yambaye impeta 2 mu kaboko maze yamubaza aho yazikuye akaza kwiregura avuga ko zombi yazihawe n’umugore we.

14454479_1858082771078186_75144136_n

Ms Etap avuga ko kuva mu kwezi kwa 6 hamaze gutangwa adukindirizo dusaga 200 tw’abagore muri aka gace kabarizwa mu karere ka Apac ariko igihe bagarutse ku mujyanama w’ubuzima usanga biyambarariye impetazatwo. Ati “Twabahaye utwo dukingirizo ariko iyo bagarutse ku mujyanama usanga bambaye impeta zatwo nk’ibikomo.”

Abaforomo n’abaformokazi bakaba batangaza ko bahugura abagabo n’abagore imikoreshereze y’udukingirizo n’icyo bagomba kudukoresha ariko bagera mu rugo bakadupfusha ubusa.

Batangaza ko kugeza ubu udukingirizo twabagabo ari two tujyanwa cyane gusa bakavuga ko imyumvire y’udukingirizo tw’abagore ikiri hasi.

Yanditswe na Nsanzimana Germain

NO COMMENTS

Leave a Reply