Uganda: Byibura 10% by’abaturage bazava mu bukene mu mwaka umwe

Uganda: Byibura 10% by’abaturage bazava mu bukene mu mwaka umwe

| | Yasomwe inshuro 127 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu nama rusange y’Umuryango w’Abibumbye iri kuba ku nshuro yayo ya 71, Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni uri mu bitabiriye iyo nyama, yavuze ko umwaka wa 2017 10% by’abaturage bari mu bukene bazaba babuvuyemo.

un3-703x422

Yoweli K Museveni yavuze ko mu myaka 12 ishize Uganda yari ifite abaturage 56% baba mu bukene baramanuka bagera kuri 19%.

Yagize ati:”Ni ibyiringiro ko mu mwaka wa 2017 ubukene buzagabanyukaho 10%”.

Kurangiza ubukene ni imwe mu ntego nshya 17 ziri kwigwaho, aho Umuryango w’Abibumbye wizera ko mu mwaka 2030 ibihugu bizaba byesheje umuhigo.

Museveni yavuze ko nubwo Afurika ari umugabane ufite ibicantege byinshi, ariko abaturage miliyoni 414 bavuye mu bukene,

Museveni kandi yagarutse ku bukungu bw’ibihugu, aho usanga hari ibihugu bikize cyane ibindi biri guhangana no kuva mu bukene,yavuze ko nta bundi buryo bwo kuva mu bukene uretse gushyiraho isoko rimwe ry’Afurika nkuko ibihugu nka Amerika ,Ubushinwa, Ubuhindi ..bifite uko bikorana.

Ati:”Afurika y’ejo hazaza izaba ifite isoko rimwe nkuko abayobozi babyemeje mu nama y’Afurika Yunze Ubumwe yabereye i Kigali m kwa kalindwi”.

Yakomeje agira ati:”Mwibuke ko iyo nkuguriye ibyo wakoze mu ruganda rwawe, mba ndimo kuguteza imbere,mu gihe iyo uguze ibyo nakoze uba uri kunshyigikira”.

Museveni akaba yasoje agaragaza imbogamizi Afurika ifite ziyindindiza mu gutera imbere harimo imyumvire itarazamuka,ibura ry’amasoko, inganda n’ibindi nkuko New Vision isoza ibivuga.

NO COMMENTS

Leave a Reply