Uganda: Ibyo muri kaminuza ya Makerere bikomeje kuba agatereranzamba

Uganda: Ibyo muri kaminuza ya Makerere bikomeje kuba agatereranzamba

| | Yasomwe inshuro 325 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ibyo muri kaminuza ya Makerere bikomeje kuba agatereranzamba, abarimu b’iyo kaminuza  bibumbiye mu muryango witwa Makerere University Academic Ataff Association (MUASA), kuri uyu wa mbere batoye umwanzuro wo guhagarika akazi kugeza igihe iyi kaminuza izabishyurira amadeni agera mu mezi icyenda ibarimo.

aaaaaaabig-703x422
Ibyumba by’abarimu birimo ubusa

Uyu mwanzuro wafashwe kuri uyu wa mbere mu nteko rusange y’abarimu bibumbiye mu itsinda MUASA, kugeza igihe ikibazo cy’ubukungu muri kaminuza ya Makerere kizakemukira.

Dr. Charles Wana-Etyem umukuru w’inama nkuru ya kaminuza yasabye abarimu bose  gusesengura no kugenda  nyuma y’umwanzuro wafashwe mu nama y’ikitaraganya yabaye ku wa gatanu w’icyumweru gishize, aho yemeje ko aba barimu bagomba kwishyurwama amafaranga yabo ariko ngo na byo nta cyizere babiha.

Umunyamabanga rusange w’umuryango MUASA Louis Kakinda, yavuze ko bahaye umwanya uhagije iyi kaminuza kugira ngo yicare iganire ku mafaranga  bagombwa y’imibereho, ariko ngo mu myaka itatu yose ishize byarananiranye gufata umwanzuro nkuko New Vision dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Yagize ati:”Twebwe nka MUASA twafashe umwanzuro wo gukomeza guhagarika akazi kugeza igihe kaminuza izatwishyurira amadeni agera ku mezi icyenda iturimo, kuva mu kwezi kwa kabiri kugeza ubu”.

NO COMMENTS

Leave a Reply