Uganda: Impanuka ya bisi yahitanye abanyeshuri bane

Uganda: Impanuka ya bisi yahitanye abanyeshuri bane

| | Yasomwe inshuro 331 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu ma saa cyenda z’urukerera mu gace ka Bulambuli ku kigo cy’ishuri ryisumbuye rya Bukaya impanuka ya bisi yahitanye abanyeshuri bane b’icyo kigo, abandi bagera kuri 30 n’umwarimu wabo barakomereka  bikabije bajyanwa kwa muganga.

kisokohighschool-703x527Nkuko New Vision dukesha iyi nkuru yabyanditse, ngo iyi bisi yari itwaye abanyeshuri 49 n’abarimu bane, yaje kugongana n’indi bisi yari ivuye mu karere ka Kotido yerekeza Kampala iza kuyigonga iyiturutse inyuma.

New Vision ikomeza ivuga ko polisi yemeje ayo makuru, ivuga ko abanyeshuri bapfuye babiri muri bo bari abakobwa biteguraga ibizamini bya leta bisoza umwaka wa kane w’amashuri y’isumbuye. Aba banyeshuri bapfuye hakaba harimo Harriet Kakai, Noor Mutyembu, Daisy Nangira na Rachael Mukoya.

kisokohighschool1-703x422Nkuko umukuru wa  polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda mu karere ka Kibuku David Owinyi yabitangaje, ngo ubwo bageraga ahabereye impanuka basanze abanyeshuri batatu bamaze gupfa, undi akaba yaje gupfa ubwo yagezwaga kwa muganga

NO COMMENTS

Leave a Reply