Uganda: Imyigaragambyo ikomeye yafunze umuhanda wa gari ya moshi

Uganda: Imyigaragambyo ikomeye yafunze umuhanda wa gari ya moshi

| | Yasomwe inshuro 368 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu gihugu cya Uganda abakozi barenga 30 bakoze imyigaragambyo aho bafunze inzira ya gari ya moshi iva Nairobi yerekeza kampala, ni nyuma y’aho ngo bamaze amezi atanu badahembwa kandi ngo nta gahunda yo kuyifungura ihari, mu gihe cyose batarabona imishahara yabo.
Iyi nzira yafungishijwe ibiti n’imyambi, aba bakozi bimbumbiye mu mu muryango ushinzwe guteza imbere urubyiruko( Arise Youth Community Group) babyukiye mu muhanda bigaragambya, kubera ikibazo cyo kudahembwa.

Barangajwe imbere n’umuyobozi wabo Thomas Ssunga bavuze ko bagerageje kwegera umukoresha wabo, ngo bagire icyo baganira ku cyibazo cyabo ariko ntibagira icyo bageraho.strike2-700x389Yagize ati:”Nkuko amasezerano abigaragaza, twagiranye amasezerano maremare n’ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe gari ya moshi(Rift Valley Railway Authority).

Yakomeje agira ati:”Kuva mu mwaka wa 2014 imishahara yacu yazaga neza kandi ku gihe ikaba yarazaga ivuye Nairobi nta handi iciye, ariko aho itangiriye kunyuzwa mu bayobozi bakuru ba Kampala imishahara yacu yarahagaze amezi atanu”.

Uyu muyobozi akaba yakomeje avuga ko bahisemo gufata umwanzuro wo kwigaragambya mu muhanda wa Bukaya-Njeru mu karere ka Buikwe.

N’agahinda kenshi Ssunga yavuze ko we n’itsinda ayoboye, bavuga ko babuze uko bagera ku mukoresha wabo ngo kuko iyo bagiye kumureba ahita abacika.strike1-700x529Imyigaragambyo imaze iminzi ibiri ngo imaze kwangiza ibintu byinshi by’abacuruzi kandi ngo ntibashobora kuzaha uburenganzira gari ya moshi ngo itambuke, mu gihe cyose batarishyurwa amadeni yabo.

New vision ikinyamakuru cyandikirwa mu gihugu cya Uganda, cyanditse ko umukuru wa polisi  wo mu gace ka njeru  ASP Julius Tugumenawe yagerageje guhosha iyo myigaragambyo binyuze mu kuganira n’abo bakozi”.

ASP Julius Tugumenawe yagize ati:”Nubwo uburenganzira bwanyu bubemerera kwishyuza amadeni, ariko ngaye iki gikorwa cyo gufunga inzira ya gari ya moshi”.

Yakomeje agira ati:’Ibi ni ukwigumura ku gihugu kandi gari ya moshi zitwara ibiribwa, imiti ndetse n’ibindi bintu by’ingirakamaro ku bihugu byombi[Kenya na Uganda].
Tugumenawe yahise asaba ushinzwe umutekano mu kigo gishinzwe ibya gari ya moshi Nodini Muzee, gushaka uburyo bahosha iyo myigarambyo ndetse yasabwe ko agomba gushaka uburyo abakozi bahembwa. Gusa abigaragambya bahise basaba polisi kuza gukomeza kubabera mu kibazo.

NO COMMENTS

Leave a Reply