Uganda: Imyigaragambyo muri kaminuza ya Makerere yahagurukije igipolisi

Uganda: Imyigaragambyo muri kaminuza ya Makerere yahagurukije igipolisi

| | Yasomwe inshuro 769 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu gihugu cya Uganda kuri uyu wa gatatu abanyeshuri bakoze imyigaragambyo muri kaminuza ya Makerere, abapolisi boherejwe mu rwego rwo kugerageza kuyihagarika.

pic-703x422Nkuko New Vision yabyanditse, ngo mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’abanyeshuri bigaragambyaga, iyi kaminuza yahise yirukana abanyeshuri cumi na batanu bakekwaho gutangiza imyigaragambyo yangije ibitari bike.

Umuyobozi wungirije w’iyi kaminuza Prof. Ddumba Ssentamu, mu ijoro ryo ku wa kabiri w’icyumweru gishize yavuze ko abanyeshuri bangije ibikoresho bitandukanye by’iyi kaminuza, cyane cyane ibikoresho byo mu gikoni, harimo intebe, udukombe, amasahani, ameza bariraho, amadirishya na firigo ndetse banamena amafunguro yari muri sale yitwa Mary Stuart.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko abanyeshuri bishe amabwiriza agenga ikigo yasohotse mu igazeti ya 2015 mu mategeko agenga iyi kaminuza.

NO COMMENTS

Leave a Reply