Uganda: Imyigaragambyo muri Kaminuza ya Makerere yatangiye kwivugana bamwe

Uganda: Imyigaragambyo muri Kaminuza ya Makerere yatangiye kwivugana bamwe

| | Yasomwe inshuro 235 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Uwitwa Roy Ssemboga uhagarariye abanyeshuri muri Kaminuza ya Makerere yatawe muri yombi, ubwo yakanguriraga abandi banyeshuri kwishyira hamwe bakajya ku Inteko Ishingamategeko kubaza igihe kaminuza izongera gufungurirwa.

educ02pixPolisi yahise imufata iramufunga hamwe n’abandi banyeshuri bane.

Umuyobozi uhagarariye abacunga umutekano muri iyi Kaminuza Jackson Muchunguzi, yatangaje ko abo banyeshuri bateguraga imyigaragambyo inyuranyije n’amategeko ya Makerere.

Mu magambo ye yagize ati:” Umurongo twe tugenderaho, ntitwemerera abanyeshuri kuza hano. Byari biteganyijwe ko baba bari kumwe n’ababyeyi babo ariko dutekereza ko ari abanyamanyanga,”

Yongeyeho kandi ko bari bari kugenda bishyira hamwe n’abandi kugira ngo babe benshi mu gace ka Kikoni.

Perezida Museveni wa Uganda aherutse gutanga  itegeko ryo gufunga Makerere mu cyumweru gishize, kugira ngo harindwe umutekano w’abanyeshuri n’ibikoresho nkuko Daily Nation dukesha iyi nkuri isoza ibivuga.

NO COMMENTS

Leave a Reply