Uganda: Imyigaragambyo y’ abatinganyi yaburijwemo

Uganda: Imyigaragambyo y’ abatinganyi yaburijwemo

| | Yasomwe inshuro 807 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Polisi y’ igihugu cya Uganda yaburijemo imyigaragambyo yari yateguwe n’ abatinganyi bashaka kwerekana ko nabo bakwiye uburenganzira bwabo bakaba bakwemererwa n’ amategeko kubana bahuje ibitsina.

Ikinyamakuru independent kivuga ko abatinganyi basaga 200 bari baje mu myigaragambyo yari kubera ku nkengero z’ ikiyaga cya Victoria, bahise babuzwa kuyikora nyuma y’ uko minisitiri Simon Lokodo atangaje ko bitemewe kandi n’ uzahirahira kuyikora azahita atabwa muri yombi agafungwa.

1uganda-homosexuality1

Usibye aba batinganyi bari bamaze kugera aho iyi myigaragambyo yari kubera, polisi yanagerageje guherekeza abandi bari bari mu madoka berekeza ku kiyaga cya Victoria kugirango ibakumire, aha akaba ari nabwo umwe muri batinganyi yageragezaga gusimbuka aciye mu idirishya ry’imodoka igenda maze aragwa arakomereka.

Nyuma y’ iki gikorwa ambasaderi wa Canada yahise atangaza ko ibi bidakwiye kuko abatinganyi bo muri Uganda nabo bafite uburenganzira nk’ abandi bene gihugu bose. Kristian Schmidt nawe uhagarariye umuryango w’ Ubumwe bw’ Uburayi nawe yahise yamagana iki gikorwa cya polisi ya Uganda ashimangira ko uyu muryango uhamagarira Leta ya Uganda klubahiriza uburenganzira bw’ abatinganyi.

gay3
gay1 gay

Uganda iherutse gutangaza umushinga w’ itegeko rivuga abazajya bafatirwa mu bikorwa by’ ubutinganyi bazajya bahanishwa igihano cy’ urupfu, ibintu byavugishije ibihugu by’ amahanga, n’ imiryango iharanira uburenganzira bw’ ikiremwamuntu.

NO COMMENTS

Leave a Reply