Uganda: Owino igiye gutezwa cyamunara

Uganda: Owino igiye gutezwa cyamunara

| | Yasomwe inshuro 487 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Isoko rikomeye cyane rya Owino riherereye mu murwa mukuru w’ igihugu cya Uganda, Kampala, rizwiho kuba ariho abanyarwanda benshi baranguriramo inkweto, imyenda n’ ibindi ngo rigiye gutezwa cyamunara kugirango hishyurwe imyenda ya Banki.

Kimwe mu bigiye gutuma iri soko ritezwa cyamunara n’ umwenda wafashwe n’ abayobozi b’ iri soko ungana na miliyari 4 z’ amashilingi akoreshwa mu gihugu Uganda, ngo aba bayobozi bakaba barabashije kwishyura angana na miliyari 2,8 gusa andi bananirwa kuyishyura ari nayo mpamvu rishobora gutezwa cyamunara.

Aya mafaranga yari yakiwe kugura ibikoresho byo kuvugurura no kwagura iri soko zizwi cyane mu karere k’ Afurika y’ Uburasirazuba, ariko ngo kwishyura iri deni byaje gukomeza kuba ingorabahizi.

Nyuma yo kubona ko kwishyura harimo kuzamo ibibazo Banki yari yatanze umwenda yiyambaje inkiko ndetse iranatsinda ihabwa uburenganzira bwo guteza cyamunara iri soko ngo haboneke ubwishyu, iyi cyamunara ikaba ishobora gukorwa mu minsi 30.

Umuyobozi w’ umujyi wa Kampala Erias Lukwago we yavuze ko abacuruzi bo muri iri soko bafashwe ikimeze cyo kwaka inguzanyo bahubutse ari nayo mpamvu kwishyura byabaye ikibazo abagira inama yo kwegera Leta ikabafasha.

St. Balikuddembe, isoko rizwi nka Owino risanzwe ribarizwamo abacuruzi basaga ibihumbi 50 baryinjiriza nibura miliyari 3 buri kwezi, ndetse rikaba rinatunze ibihumbi by’ abantu bitabarika. Ni isoko kandi rizwiho kuba abacuruzi bo mu Rwanda, Burundi barangurirayo cyane ibicuruzwa bitandukanye.

NO COMMENTS

Leave a Reply