Uganda: Joy Doreen Biira ukora kuri televiziyo yo muri Kenya KTN yatawe...

Uganda: Joy Doreen Biira ukora kuri televiziyo yo muri Kenya KTN yatawe muri yombi

| | Yasomwe inshuro 415 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umunyamakuru wa televiyo yo muri Kenya KTN, Joy Doreen Biira yatawe muri yombi n’abashinzwe umutekano muri Uganda igihe yageragezaga gufotora no gufata amashusho hamwe na bagenzi be bagera kuri 5 ubwo bakurikiraniraga hafi ifatwa ry’umwami wa Rwenzururu umunsi wejo.

Umunyamakuru wa KTN Joy Doreen Biira

Joy wagerageje gufata amafoto n’amashusho hamwe na bagenzi be bakaza gubishyira ku mbuga nkoranyambaga yaje gutabwa muri yombi n’abasirikari bafatanyije na polisi mu ifatwa ry’umwami wa Rwenzururu, Charles Wesley Mumbere waje fufatwa akajyanwa kuri polisi.

Ubu abanyamakuru batandukanye n’abaharanira uburenganzira bwa muntu mu gihugu cya Kenya bakaba basaba reta ya Uganda kumurekura hakubahirizwa uburenganzira bwe. Muri iki gikorwa cyo gufata umwami wa Rwenzururu, Charles Wesley Mumbere abarinzi be bagera kuri 46 bakaba barahasize ubuzima abagera 139 batabwa muri yombi.

Uwo mwami akaba yarajyanywe ku biro bikuru bya polisi ya Kasese aho biteganyijwe ko aza guhura na perezida wa Uganda Yoweri Museveni ku munsi wejo nk’uko bbc dukesha iyi nkuru itangaza.

Yanditswe na Nsanzimana Germain

NO COMMENTS

Leave a Reply