Uganda: Museveni yafunze kaminuza ya Makerere

Uganda: Museveni yafunze kaminuza ya Makerere

| | Yasomwe inshuro 718 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, kuri uyu wa kabiri yatanze itegeko ryo gufnga kaminuza ya Makerere, nyuma y’aho iyi kaminuza inaniwe kwishyura abarimu amadeni agera ku mezi icyenda.

“Njywe Yoweri Kaguta Museveni, Perezida wa Repubulika ya Uganda, ku itariki ya mbere ukwakira 2016 ku bubasha mpabwa n’itegekonshinga, hafashwe umwanzuro wo gufunga kaminuza ya Makerere “.latest02pixIbi bibaye nyuma y’aho abanyeshuri bigaragambije basaba ko abarimu babo bagaruka nyuma y’aho iyi kaminuza yari ibabereyemo ibirarane by’amafaranga agera ku mezi icyenda, polisi yahise itera ibyuka biryana mu maso mu rwego rwo guhosha imyigaragambyo.

Nyuma y’iri tangazo rifunga by’agateganyo kaminuza ya Makerere, umunyeshuri ugarariye abandi Roy Ssembogga yasabye abanyeshuri kwihangana bagategeza igisubizo cy’ubuyobozi.

Besigye utavuga na rumwe na Museveni aravuga iki kuri iki cyemezo

Daily Monitor dukesha iyi nkuru yanditse ko Col Dr Kizza Besigye umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe na Museven,i yavuze ko ari icyemezo kigayitse kuri guverinoma inanirwa kwishyura abarimu amafaranga yabo.

Abinyujije ku rukuta rwa twitter yagize ati:”Abanyeshuri n’ubuyobozi bagomba kwanga iki cyemezo hari amafaranga agomba gufasha amabanki yigenga mu gihe yahuye n’ibibazo, ariko ngo ntayo kwishyura abarimu”.

NO COMMENTS

Leave a Reply