Uganda: Umuyobozi w’ikigo cy’ itangazamakuru yongeye kwizerwa

Uganda: Umuyobozi w’ikigo cy’ itangazamakuru yongeye kwizerwa

| | Yasomwe inshuro 109 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yongeye kugirira icyizere uwari umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ itangazamakuru  Ofwono Opondo, amwongera amasezerano  imyaka itatu.

opondo-703x422Mu kwezi kwa Gicurasi 2013, Opondo nibwo yagizwe umuyobozi w’iki kigo, aho yari asimbuye uwahoze ari umuvugizi w’igisirikari Lt. Col. Shaban Bantariza.

Ofwono yari umuvugizi w’ishyaka rya NRM riri ku butegetsi, yanabaye kandi umuvugizi wa leta.

Uyu mwanya w’umuvugizi wa Leta ni mushya kuko washyizweho kugira ngo ufashe Minisitiri w’Itangazamakuru ndetse hashyirwe ku murongo amakuru akenewe na Leta.

Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru cyashinzwe mu mwaka w’2005 na perezida wa Uganda Yoweri Museveni.Akamaro k’iki kigo ngo ni ukugira ngo gitangaze ibigendanye n’ itangazamakuru  ry’umwuga.

Iki kigo kandi gituma habaho itangazamakuru n’itumanaho ry’umwuga muri gahunda zinyuranye za leta. Gitegura kandi kikanatanga umurongo ngenderwaho muri gahunda za Leta harimo nko kumenyesha umurongo ngenderwaho w’ibikorwa rusange bya leta  ndetse kikanaha uburenganzira abanyamakuru bo mu mahanga bifuza gukorera muri icyo gihugu nkuko New Vision isoza ibivuga.

NO COMMENTS

Leave a Reply