Uganda: Nyuma ya Makerere imyigaragambyo muri kaminuza ya Victoria yavutse

Uganda: Nyuma ya Makerere imyigaragambyo muri kaminuza ya Victoria yavutse

| | Yasomwe inshuro 395 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Nyma y’aho kaminuza ya Makerere ikoreye imyigaragambyo ndetse bikayiviramo gufungwa n’umukuru w’igihugu cya Uganda, kuri ubu haravugwa imyigaragambyo mu yindi kaminuza ibarizwa mu gihugu cya Uganda yitwa Victoria University.vic-703x422Nkuko ikinyamakuru cya New Vision cyabyanditse, ngo abayobozi b’amashami y’iyi kaminuza bahagaritse akazi nyuma y’aho kaminuza, ibuze uburyo bwo kubishyura umushahara wabo w’ukwezi kwa cumi.

Mu mpapuro New Vision ifitiye kopi ariko itagaragaje aho zaturutse, ngo abayobozi ba kaminuza bahisemo kwigaragambya nyuma y’aho iyi kaminuza inaniwe gukemura ikibazo cy’imicungire ya kaminuza ndetse banakomeza kubyima amatwi.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko aba bayobozi b’amashami bagiye umugambi w’uko guhera taliki ya mbere Ugushingo bose bazaba barambitse hasi ibikoresho bakajya mu myigaragambyo, mu gihe cyose hatarubahirizwa icyifuzo cyabo. Ikindi kandi ngo cyatumye bahagarika akazi ngo nuko imishahara yabo yari itangiye kujya inyuzwa muri banki ya Crane ku ngufu.

Mu ibaruwa bandikiye umuyobozi ushinzwe amasomo binyujijwe kuri email iragira iti:”Abagize komite nyobozi twamaganye icyemezo cyuko amafaranga yacu azajya anyuza muri Crane Bank”.

Bakomeza bavuga ko icyo cyemezo ari kibi kuri bo ndetse ngo aya ni amaco ku mpamvu zuko iyi banki yahombye .

Ubwo ikinyamakuru New Vision cyageraga kuri kaminuza ya Victoria, ngo cyasanze abayobozi bagera ku icyenda ntabarimo uretse umwe wo mu biro by’iyandika n’iyandikisha.

Agize icyo abazwa ku bigendanye n’iyi myigaragambyo yabihakanye avuga ko nta gikuba cyacitse muri kaminuza ya Victoria ko abakozi basohotse hanze ku zindi mpamvu.

Kugeza ubu ngo Joseph Nyakana  wakoraga mu bunyamabanga niwe uri kubazwa inshingano zose za kaminuza nyuma y’aho umuyobozi wa kaminuza wungirije Dr. Francis Wasswa,  na we arambitse ibikoresho hasi akajya mu myigaragambyo bivugwa ko kugenda kwe byatewe no kuba nta PhD yari afite.

Kuva aba bakozi bahagarika akazi ngo nta muyobozi n’umwe urabahamagara ku bigendanye nicyo kibazo cy’imishahara bafite.

NO COMMENTS

Leave a Reply