Uganda: Abarimu ba Makerere nabo baretse akazi

Uganda: Abarimu ba Makerere nabo baretse akazi

| | Yasomwe inshuro 261 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Abarimu bo muri kaminuza ya Makerere mu gihugu cya Uganda, bahagaritse akazi nyuma yuko basabye amashiringi angana na miliyali 32 abafasha mu mibereho ntibayabone.

mak21-703x422Nkuko Mohammed Kiggundu uhagarariyeabarimu yabibwiye new vision, ngo ntibazongera kwingisha mu gihe batari bahembwa.

Yagize ati:”Ntituzongera kwigisha mu gihe tutarahembwa”.

Umuyobozi wungirije w’iyo kaminuza Prof. Ddumba Ssentamu, yatsimbaraye ku cyemezo cyivuga ko nta mafaranga ahari, ahubwo ahamagarira leta kwinjira muri iki kibazo.

Yagize ati:”Abarimu ntibashobora kubyumva ko nta mafaranga ahari”.

Umunyamabanga muri Minisiteri y’Uburezi John C. Muyingo yavuze ko abagize komite ya kaminuza ya Makerere, ngo nibo bagomba gukemura ikibazo ko Minisiteri itagomba kwinjira muri icyo kibazo.

NO COMMENTS

Leave a Reply