Uganda: Polisi yataye muri yombi Umwami wa Rwenzururu

Uganda: Polisi yataye muri yombi Umwami wa Rwenzururu

| | Yasomwe inshuro 843 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu burengerazuba bw’igihugu cya Uganda, abapolisi bataye muri yombi Umwami wa Rwenzururu, azira imirwano yabaye hagati ya Polisi muri ako gace n’ibyigomeke, imirwano yasize abantu bagera kuri 55 bahasiga ubuzima.

Charles Mumbere

Charles Wesley Mumbere, Umwami wa Rwenzururu, arashinjwa gukurura amacakubiri no gukurura imirwano nyuma y’aho ibyigomeke byagabye igitero ku biro bya Polisi mu mujyi we wa Kasese mu burengerazuba bwa Uganda.

Abashinzwe umutekano bishoye ku ngoro y’uwo mwami, ubwo byavugwaga ko yaba ihishiriye bamwe mu barwanyi bo muri ibyo byigomeke, n’ubwo uwo mwami ahakana ko nta ruhare yigeze abigiramo.

Muri iyo mirwano abapolisi bagera kuri 14 n’abo mu byigomeke bagera kuri 41 bahasize ubuzima.

Umuvugizi wa Leta ya Uganda Shaban Bantariza we akaba ashinja ibyo byigomeke kurwana bishaka uburyo bya kwitandukanya n’igihugu cya Uganda.

Col. Bantariza

Abo barwanyi bo mu byigomeke ngo bashinze inkambi mu misozi ya Rwenzori, ari naho bakorera imyitozo kandi bakanahaturuka iyo baje kugaba ibitero kuri bimwe mu bikorwa remezo bya leta ya Uganda.

Umuvugizi wa Police Andrew Felix Kaweesi we atangaza ko ibyo byigomeke birwanira gukora igihugu gishya ku hafi y’umupaka wa Uganda na Leta iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

abantu benshi bakaba batawe muri yombi ubwo abashizwe umutekano bateraga ku ngoro y’umwami. Charles Wesley Mumbere n’ubwo ahakana kugira uruhare muri izo mvururu n’ibyo bitero by’ibyigomeke, abaturage bo mu bwoko bwe bwa Bakonzo ku mupaka wa Leta iharanira Demokarasi ya Congo bahora mu makimbirane n’ubwami bw’aba Toro, ari nabo benshi muri ako gace.

Rwenzururu

Imyaka y’imirwano muri ako gace yarangiye mu mwaka wa 1982, ubwo babemereraga kwishyira bakizana, nyuma Perezida Yoweri Museveni akaza kwemera ubwo bwami mu mwaka wa 2009, ariko kurebana ayingwe ntibyahosheje.

Imibare itangwa na polisi muri ako gace yerekana ko hagati y’ukwezi kwa kabiri n’ukwezi kwa gatatu muri uyu mwaka wa 2016, abantu barenga 50 bitabye imana bazira imirwano hagati y’ibyigomeke n’abashinzwe umutekano muri ako gace ka Kasese.

NO COMMENTS

Leave a Reply