Uganda: Polisi yishe abantu 2, nyuma y’iyicwa ry’ umusirikare wa Uganda

Uganda: Polisi yishe abantu 2, nyuma y’iyicwa ry’ umusirikare wa Uganda

| | Yasomwe inshuro 392 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu guhugu cya Uganda kuri iki cyumweru polisi yarashe abantu babiri, abandi batatu barafungwa bakekwaho kwica umusirikare wa Uganda  mu gace ka Nyabuswa mu karere ka Kabarole.images-2Umuvugizi wa polisi mu gace ka Rwenzori Ms Lydia Tumushabe, yavuze ko abandi batatu bafunzwe, yakomeje avuga ko uwo musirikare mukuru Pte Muhamad Miranda yatewe yicirwa mu gace k’ubucuruzi ka Nyabuswa mu ijoro ryo ku wa gatanu.

Yagize ati:”Mu gihe cy’iperereza ryakozwe n’abapolisi mu gace k’ubucuruzi ka Nyabuswa, bamwe mu baturage bakekwagaho kwica umusirikare wa UPDF baje bashaka guhohotera polisi na yo ihitamo kwirengera yica abantu babiri,batatu barafungwa abandi bariruka”.
Daily Monitor dukesha iyi nkuru, ivuga ko polisi iri gukora iperereza ku buryo hazafatwa abantu benshi kandi abo icyaha kizahama bazahita bicwa.

NO COMMENTS

Leave a Reply