Uganda: Yafashe ku ngufu akana k’imyaka 8 akanduza SIDA

Uganda: Yafashe ku ngufu akana k’imyaka 8 akanduza SIDA

| | Yasomwe inshuro 145 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu gihugu cya Uganda umugabo yatawe muri yombi nyuma y’ uko yafashe ku ngufu umukobwa w’ imyaka 8 y’ amavuko akamwangiza bikomeye imyanya myibarukiro ndetse agahita anamwanduza Virusi itera SIDA.

Uyu mugabo ukekwaho gukora aya mahano ngo yashutse uyu mwana ko amuha amafaranga ibihumbi 5 by’ amashilingi, hanyuma amumarana iminsi igera kuri 4 yose amusambanya kungufu kugeza ubwo basanze umwana yarangiritse bikabije.

Raporo y’ itsinda ry’ abaganga basuzumye uyu mwana bavuga ko muri minsi 4 yose, uyu mugabo yamwangije nyababyeyi kuburyo bukomeye ndetse bishobora no kumuviramo ubundi bumuga, ngo basanze kandi uyu mugabo yaranduje uyu mwana agakoko gatera SIDA.

Uyu mugabo ngo kugirango atabwe muri yombi ngo ababyeyi b’ uyu mwana baramubuza batangira kumushakisha, hanyuma baza kumusanga kuri uyu muturanyi wabo. No bakibona uyu mwana basanze amerewe nabi cyane ndetse avirirana ku buryo bukomeye, yangiritse mu gitsina cyane.

Mr Ahmed Kimera Sseguya, uyobora polisi mu karere ka Mpigi, aya mahano yabereyemo yatangaje ko nyiri ugukora amahano yabaye ajyanwe gucumbikirwa kuri sitasiyo ya polisi naho umwana akaba yahise ajyanwa mu bitaro Mpigi kugirango akomeze kwitabwaho n’ abaganga.

 

NO COMMENTS

Leave a Reply