Uganda: Umunyeshuri wa Kaminuza ya Makerere yasanzwe yapfuye

Uganda: Umunyeshuri wa Kaminuza ya Makerere yasanzwe yapfuye

| | Yasomwe inshuro 246 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Kuri uyu wa mbere umunyeshuri wa Kaminuza ya Makerere, yapfiriye mu bitaro bya Mulago nyuma yo kugwa hafi y’umuryango munini w’iyi kaminuza.

latest002pixUmuyobozi wa kampani ishinzwe kurinda umutekano Jackson Muchunguzi yabwiye abanyamakuru ko, uyu munyeshuri witwa Jonathan Rwothongeyo yarageze mu mwaka wa kane mu ishami ry’amategeko yapfuye kuri uyu wa mbere.

Uyu munyeshuri bikaba byari biteganyijwe ko ari mu banyeshuri bari kuzarangiza mu mwaka wa 2017. Jackson Muchunguzi yavuze ko uyu munyeshuri yabonywe aryamye n’abapolisi bakuru bari boherejwe  kuri iyo kaminuza, ubwo umukuru w’igihugu cya Uganda yafungaga iyi kaminuza ya Makerere kuva taliki ya mbere Ugushyingo.
Yagize ati:”Ubwo twari turi gucunga umutekano, twabonye umuntu aryamye asinziriye hafi y’umuryango mugari winjira muri Kaminuza, tumukozeho ntiyavuga yaje kujyanwa ku bitaro bya Mulago aho yapfiriye”.

Uyu mukuru w’abishinzwe umutekano yavuze batahita batangaza ikishe uyu munyeshuri, ngo kuko bategereje ibisubizo by’abaganga. Uyu munyeshuri yasangnywe urufunguzo rw’imodoka, ariko ntibamenye aho iri.
Muchunguzi yagize ati:”Abapolisi bacu bakuru batangiye iperereza, aho batangiriye hafi y’amacumbi ahari ishami ry’amategeko”.
Daily Monitor dukesha iyi nkuru ivuga ko abanyeshuri bibukijwe ko kaminuza ifunzwe, nta muntu ufite mu nshingano ubuzima bwabo.

NO COMMENTS

Leave a Reply