Uganda: Videwo y’umugande uherutse kwicirwa muri Amerika yageze hanze

Uganda: Videwo y’umugande uherutse kwicirwa muri Amerika yageze hanze

| | Yasomwe inshuro 189 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Polisi yo muri Amerika mu gace ka San Diego, yabonye agace ka videwo y’umwirabura ufite inkomako mu gihugu cya Uganda uherutse kwicwa arashwe na polisi ku wa gatatu.

_91417214_olangoprotestNkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, iyi videwo iragaragaza abapolisi babiri bakuru begereye uyu mwirabura Alfred Olango. Polisi yavuze ko Alfred Olango yari afite imyitwarire itameze neza ndetse ngo n’umubyeyi we yavuze ko umwana we yari afite ibibazo byo mu mutwe akaba yarishwe arimo ashakirwa ubufasha.Iyicwa ry’uyu mwirabura rikaba ryarateje imyigaragambyo ikomeye muri El Cajon.

Ayo mashusho kandi agaragaza umupolisi ko yarashe amasasu agera kuri ane mbere yuko uyu mwirabura amanika amaboko kugeza apfuye, iyi videwo kandi yabonywe nyuma y’iminsi itatu imyigaragambyo imeze nabi.

umukuru wa polisi Jeff Davis yavuze ko nyuma yo kubona ayo mashusho imyigaragambyo yagabanyutse n’ubugizi bwa nabi buragabanyuka.

Olanga wari ufite imyaka 38 yabaga muri amerika kuva mu bwana bwe nubwo afite ubwenegihugu bwa Uganda.

NO COMMENTS

Leave a Reply