Uganda: Yataye umugabo mu bwiherero none yaburiwe irengero

Uganda: Yataye umugabo mu bwiherero none yaburiwe irengero

| | Yasomwe inshuro 234 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Polisi yo mu karere ka Kyenjonjo iri guhinga bukware umugore w’imyaka 45, bivugwa ko yaba yariyiciye umugabo akamuta mu bwiherero bwo mu nzu.

kyenjojo-703x422Uyu mugabo witwa Magezi George w’imyaka 48 akaba yarabuze mu byumweru bibiri bishize.

Umwe mu baturage batuye  mu gace ka Kikondogo muri Kihura aho uyu muryango wari utuye, yavuze ko bakozweho n’ubwo buguzi bwa nabi kuva bamenya ibura ry’uwo mugabo.
Asiimwe yavuze ngo yashinjaga umugabo we kuryamana n’abandi bagore, ndetse ngo babiri muri bo bahoraga baryamana hafi buri munsi, ibi bikaba byavuzwe na Everest Rumanyika.

New vision dukesha iyi nkuru ivuga ko ubwo abaturanyi bari bamaze iminsi batabona umugabo w’uwo mugore, batangiye gushidikanya aho yaba ahereye, bumva ko ibintu atari shyashya.
Ubwo Asiimwe yabazwaga aho umugabo we aherereye, yavuze ko yagiye kwa muganga gukoresha ibizamini by’umubiri we ndetse ko atazagaruka vuba.

Abaturage bakomeza bavuga ko bakomeje gufatanya na polisi ndetse n’inzego zibanze kugeza babonye uwo mugabo mu bwiherero bwo mu nzu.

Kugeza ubu iperereza riracyakomeje ryo gushaka uwo mugore waburiwe irengero, nkuko Tumushabe Lydia umuvugizi wa polisi mu karere ka Rwenzori abivuga.

NO COMMENTS

Leave a Reply