Uganda: Zakayo inguge ifite imyaka myinshi yizihije isabukuru

Uganda: Zakayo inguge ifite imyaka myinshi yizihije isabukuru

| | Yasomwe inshuro 624 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Zakayo inguge ifite imyaka myinshi mu gihugu cya Uganda umunsi wejo yizihije isabukuru y’imyaka 53 mu birori byitabiriwe n’abantu bingeri zitandukanye byabereye Entebbe kuri UWEC (Uganada Wildlife Education centre) harimo ba mukerarugendo, abanyamakuru n’abanyeshuri.

Ahagana saa 11:00 ni bwo iyi nguge Zakayo ihagarariye izindi mu myaka yarekuwe iyoborwa aho bari bayiteguriye ibi birori by’isabukuru ikaba yari yateguriwe keke (Cake) mu byuhahiro byayo. Abantu benshi bari bitabiriye ibi birori babikurikiraniye mu bilometero 50 uvuye aho iyi nguge yari yateguriwe kwizihiza umunsi mukuru w’amavuko maze baza kuyiririmbira igihe yegeraga aho bayitegurie keke.

Image result for Chimp Zakayo

Inguge Zakayo yagaragaje ibyishimo maze ishaka gujya kuzana inguge zigenzi zayo zari zifungiranye maze abashinzwe kuzirinda baragenda barazifungura nazo ziza kwifatanya na mugenzi wazo mu birori by’ isabukuru.

Muri ibi birori uhagarariye UWEC, Bwana James Musinguzi yaboneyeho gufata umwanya ashimira abari baje gutera ingabo mu bitugu inguge Zakayo maze akangurira abanya-Uganda gufata iya mbere babungabunga inyamaswa zo mu gasozi ndetse n’isi yose muri rusange.

Aaaaaaabig 703x422

Yagize ati “Twizihiza uyu umunsi kugira ngo twereke isi yose ko inguge n’izindi nyamaswa ziba mu gasozi zidufitiye akamaro kandi hari inyungu zituzanira rero tukaba dukora ibi twereka isi ko ikwiye kubungabunga inyamaswa zo mu gasozi.”

14825799_1875982009288262_173638321_n 14877252_1875981745954955_464622170_n aaaaaaabig-703x422

Aganira na Daily Monitor dukesha iyi nkuru umukozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa, Bwana Isaac Mujaasi yavuze ko Zakayo kuba igejeje imyaka 53 rutari urugendo rworoshye kubera indwara zirimo kanseri y’ibihaha yagiye ihura na zo bakaba barakekaga ko izaba yarapfuye. Magingo aya inguge Zakayo ifatwa nka ambasaderi w’izindi nguge zigenzi zayo muri iki gihugu ndetse n’inymaswa zo mu gasozi muri rusange ku isi yose.

Yanditswe na Nsanzimana Germain

NO COMMENTS

Leave a Reply