Uganda: Umuyobozi w’abanyeshuri muri kaminuza ya Nkumba arafunzwe

Uganda: Umuyobozi w’abanyeshuri muri kaminuza ya Nkumba arafunzwe

| | Yasomwe inshuro 200 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Henry Byansi umuyobozi w’abanyeshuri muri kaminuza ya Nkumba mu gihugu cya Uganda, afungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Entebbe nyuma yo gushinjwa gukoresha nabi amashiringi agera kiuri miliyoni 13 y’abanyeshuri.

educ01pixIri fungwa ry’uyu munyeshuri ngo ryaturutse ku mafaranga yasesaguwe mu birori. Bivugwa ko ibirori byabaye bidahuye n’amafaranga yashowemo.

Umunyeshuri uhagarariye abandi wari mu rungabangabo yabwiye Daily Monitor dukesha iyi nkuru ko, mu gihe cy’inama raporo ya kaminuza igaragaza ko hasohowe amashilingi miliyoni 16, ariko umunyeshuri ushinzwe iby’ubukungu muri kaminuza ya Nkumba, avuga ko bakiye amashiringi miliyoni 3.5 gusa, ava ku muyobozi w’abanyeshuri.

Abajijwe andi mafaranga aho yagiye, Byansi umuyobozi w’abanyeshuri yavuze ko yakoreshejwe mu bindi komite ahagarariye yari ikeneye. Ako kanya yahise asabwa ko yagaruza amafanga yasigaye, aho kuyatanga ahitamo no kwegura ku mirimo ye.

Byansi akaba yaragizwe umuyobozi w’abanyeshuri mu kwezi kwa kane uyu mwaka, akaba asanzwe yiga mu ishami ry’amategeko.

NO COMMENTS

Leave a Reply