Uko ukomeza kwegera Imana niko umenya gutandukanya umuhamagaro n’amarangamutima

Uko ukomeza kwegera Imana niko umenya gutandukanya umuhamagaro n’amarangamutima

| | Yasomwe inshuro 146 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Kwegera Imana ni bumwe mu butumwa bwahawe urubyiruko rwa Zioni Temple ruzwi nk’urubyiruko rw’icyerekezo (Youth of Destiny) mu giterane cyabereye kuri paruwasi ya Gisozi    kuri iki cyumeru ku insanganyamatsiko ivuga ngo “Kingurira imbaraga ziri muri wowe mu guhindura isi.”

Iki giterane cyari cyitabiriwe n’abapasiteri, abavugabutumwa batandukanye bakaba bari baje kwifatanya n’uru r’ubyiruko rw’icyitegerezo ubusanzwe rukaba rubarizwa   muri paruwasi ya Gisozi. Iki gitaramo cyaje gutangira ahagana i saa 3:00 zuzuye kikaba cyaje gutangizwa n’indirimbo zo guhimbaza Imana n’amakorari atandukanye.

prayer-time-no-307

Ni umugisha ukomeye kumenya Yesu   kandi Yesu ni ibuye rikomeza imfuruka ni bumwe mu butumwa bwatazwe mu ndirimbo zo kuramya na korari Gisubizo Ministry yari yatumiwe kuza gufatanya n’andi makorari yo kuri Zion Temple paruwasi ya Gisozi. Ayo makorari harimo Asaph Music Gisozi na Asaph Drama Team asanzwe asengera kuri iyi paruwasi ya Gisozi.

Nyuma yo guhimbaza Imana mu ndirimbo zitandukanye abapasiteri nka Habimana Didier, Kabanda Julienne na Serge Mushinzimana baje gutangira kuganiriza urubyiruko rwari rwitabiriye iki giterane ku nsanganyamatsiko y’iki giterane “Kingurira Imbaraga ziri muri wowe mu guhindura isi(Unlock your hiddden potential and value to reach the world.)

Aba bapasiteri basobaye uburyo wabasha kumenya ubushobozi buri muri wowe (potential) maze bose baza guhurira ku nzira imwe rukumbi ariyo kwegera Imana.

Muri iki kiganirompaka urubyiruko rukaba rwaje guhabwa umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye ariko byose bikaba byaje guhurira ku gisubizo kimwe kivuga ko umuntu akwiriye kwegera Imana.

Nk’uko Pasiteri kabanda julienne umwe mu bahawe umwanya wo gusubiza  avuga ati “Uko ukomeza kwegera imana umenya gutandukanya   umuhamagaro n’amarangamutima.”

Mu gusobanurira uru rubyiruko uko bashobora kuba bavumbura ubushobozi bafite cg ibintu babasha kuba bakora baje kugirwa inama yo Kwegera imana nk’ inzira yonyine yo kuba wamenya ubushobozi buri muri muri wowe bakunze kwita potential.

Baje no kugirwa inama yo kugira intego kandi bakamenya gutunganya igihe cyabo ibyo bise “Gutunganya umunsi wawe” nyuma yo gushyira Imana  imere ya byose.

Yanditswe na Nsanzimana Germain

NO COMMENTS

Leave a Reply