Umubare w’Abarwayi bo mu mutwe ntiwiyiyongereye, hiyongereye abagana izi Serivice

Umubare w’Abarwayi bo mu mutwe ntiwiyiyongereye, hiyongereye abagana izi Serivice

| | Yasomwe inshuro 144 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu gihe isi yose iri kwitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kwita ku buzima bwo mu mutwe ku itariki 10 ukwakira 2016, ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima (RBC), cyagiranye ibiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 07 ukwakira 2016.

Muri ibi biganiro hagarutswe cyane ku barwayi bafite ibibazo byo mu mutwe bagenda bagaragara hirya no hino mu gihugu aho umubare ushobora kuba wiyongera uko iminsi igenda ariko Umuyobozi w’Ishami rishinzwe izo ndwara mu kigo cy’igihugu cy’Ubuzima (RBC), Yvonne Kayiteshonga avuga ko nta kibazo gihari cy’umubare uzamuka w’abo barwayi ahubwo ari uko bagenda bitabira kugana ubuvuzi aho avuga ati:”ntabwo nahamya ko bugenda bwiyongera kuko ntabwo navuga ko habayeho igihe twagize ubushakashatsi ngo dusange dufite abarwayi bo mu mutwe  ibihumbi 5000, none ubu tukaba tugeze ku barwayi ibihumbi 100,000, ubwo bushakashatsi ntabwo pe, keretse niba muvuga babandi tubona mu muhanda ko bagenda baba benshi, ibibazo byo mu mutwe biri ukwinshi hari ibyo tubona hari n’ibyo tutabona icyo nzi ni uko mu buvuzi bagenda biyongera,ariko ibyo ntakibazo kubera ko ni ukuvuga ko bagenda barushaho kugana serivice z’ubuvuzi”.

dr-yvonne

Kuri ibi kandi Jean Damascene IYAMUREMYE ushinzwe ubuvuzi bw’izo ndwara muri RBC avuga ko nta mpungenge biteye kuko  kuba ibitaro byakira abarwayi benshi, ati ngirango muribuka ko abantu benshi bajyaga mu bantu badasobanutse, nko mu bapfumu gutyo ariko ubu ngubu baza bagana amavuriro yacu, kuko amavuriro yacu atanga ubuzima cyangwa se agatanga ubuvuzi bugezweho”.

dr-iyamuremye

Mu gufasha abafite ibibazo byo mu mutwe kuri ubu ibitaro byose byo mu turere bifite serivice zifasha abo barwayi kugirango bazibonere hafi, umunsi wo kwita ku buzima bw’abo barwayi uyu mwaka ufite insanganyamatsiko igira iti”TWITE KU BUZIMA BWO MU MUTWE DUTANGA UBUTABAZI BW’IBANZE”.

Yakozwe na Vestine UMURERWA

NO COMMENTS

Leave a Reply