Umugabo yajyanywe imbere y’inkiko akurikiranyweho kwica ibinyugunyugu

Umugabo yajyanywe imbere y’inkiko akurikiranyweho kwica ibinyugunyugu

| | Yasomwe inshuro 251 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Bimwe mu bwoko bihabwa agaciro cyane mu gihugu cy’Ubwongereza binini cyane by’Ubururu, umugabo Phillip Cullen akaba ari imbere y’ubutabera ngo yisobanure icyamuteye kwica ubu bwoko bw’ibinyabuzima biboneka hacye ku isi.

Phillip Cullen and a Large Blue Butterfly

Phillip Cullen umugabo w’imyaka 57 y’amavuko akaba ariwe ukurikiranweho kwica ibi binyugunyugu bitandatu nkuko ikinyamakuru Telegraph dukesha iyi nkuru ibitangaza, ngo ni ibinyugunyugu binini by’ubururu bizwi nka Maculiea arion bitakiboneka cyane hirya no hino ku isi bikaba bisigaye hacye hashoboka harimo no mu Bwongereza bihabwa agaciro gakomeye.

Phillip Cullen akaba akurikiranweho kuba yarafashe akica ikinyugunyugu mu mwaka wa 2015 tariki ya 18 Kamena, ahazwi ku izina rya Daneway banks ahabarizwa ibimera bibamo ibinyabuzima byifashishwa mu bushakashatsi.

A Large Blue butterfly
Ubu nibwo bwoko bw’Ibinyugunyugu Phillip akurikiranweho kwica

Gusa Phillip nubwo ashinjwa n’ubushinjacyaha kuba yarivuganye ibinyugunyugu bitandatu we ubwe yemera ko ari bibiri gusa yishe akabitwara akaba azasomerwa mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka.

Umushinjacyaha Kevin Withey akaba yabwiye urukiko ko ubu bwoko bw’ibinyugunyugu byigeze kuzimira mu mwaka 1970 aho byongeye kugarukira leta igashyiramo imbaraga nyinshi mu kubungabunga ibi binyabuzima.

Urukiko rukaba rwateze amatwi zimwe mu nzobere eshatu z’ubu bwoko bw’ibinyugunyugu binini by’ubururu bihabwa agaciro gakomeye mu Bwongereza ngo barebe ibimenyetso bazashingiraho baca uru rubanza.

Kurundi ruhande Cullen nawe akaba yiteguye kuzaha urukiko abatangabuhamya bamushinjura ku byaha ubushinjashyaha bumurega.

Phillip Cullen
Phillip Cullen ukurikiranweho kwica ibinyugunyugu bihabwa agaciro gakomeye mu Bwongereza

NO COMMENTS

Leave a Reply