Yatawe muri yombi azira gusambanya akana k’ imyaka 10

Yatawe muri yombi azira gusambanya akana k’ imyaka 10

| | Yasomwe inshuro 594 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Mu gihugu cya Kenya, umugabo yatawe muri yombi na polisi yo muri iki gihugu nyuma yo kwitangariza abicishije kuri facebook akanashyiraho amafoto agaragaza ko yasambanyije umwana w’ umukobwa wiga mu mwaka wa kane w’ amashuri abanza.

Uyu mugabo witwa Kelvin Alfayo w’ imyaka 26 ngo akimara gusambanya uyu mwana w’ umukobwa wiga mu mwaka wa kane, akaba ari mu kigero cy’ imyaka 10 y’ amavuko, yahise ajya ku rukuta rwe rwa facebook yandikaho ko yasambanyije uyu mwana ndetse anashyiraho amafoto ye nawe bari kumwe.

Yanditse ati: ” Uyu munsi naryamanye mu gihuru n’ umukobwa wiga mu mwaka wa kane”, arangije anashyiraho amafoto abigaragaza bari kumwe.

Nyuma yo kwandika ibi polisi yahise itangira kumuhiga bukware, yohereza abapolisi kumuhigira mu gace ka Bomet County ari naho baje kumusanga yihishe, nk’ uko umuvugizi wa polisi George Kinoti yabitangarije BBC dukesha iyi nkuru.

Uyu mugabo kandi yigeze kwandika ku rukuta rwe rwa facebook nanone ko asigaye yumva akunda gusambana cyane, ndetse bikaba bigeze aho atakibasha no kurobanura aho yavugaga ko yaba indaya, baba ababi bose asakuma bitewe no gukunda imibonano mpuzabitsina cyane.

Biteganyijwe ko uyu mugabo agezwa imbere y’ ubutabera uyu munsi agatangira kwiregura kuri iki cyaha ashinjwa.

 

1 COMMENT

Leave a Reply