Umugande Michael Ross yabonye abajyanama bo mu Rwanda

Umugande Michael Ross yabonye abajyanama bo mu Rwanda

| | Yasomwe inshuro 167 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umuhanzi w’ umugande Michael Ross watangiye gufashwa na Kampani ya Promo AfriKa ikorera hano mu Rwanda kuri ubu batangiye ibikorwa, aho bashyize hanze indirimbo yambere.

Ross wamenyakanye cyane hano mu karere k’ iburasirazuba kuri ubu yabonye abajyanama bazamufasha muri muzika ye. Abo bajyanama bazamufasha bakaba bakorera hano mu Rwanda aho bamaze kumenyerwa mu bikorwa biteza imbere umuziki haba mu gutegura ibitaramo doreko baheruka kuzana umuhanzi Sheebah mugihe cy’ impeshyi ubwo iki gitaramo cyaberaga mu mujyi wa Rubavu.

bikukuju-song-art-full

Promoafrika ni Kompanyi yatangiye gukora mu mwaka wa 2013, ikorera mu Rwanda ikora ibintu byinshi bitandukanye byafasha abahanzi gutera imbere haba mu gukora indirimbo haba ku majwi n’ amashusho ndetse n’ ibindi byinshi bishamikiye ku ruganda rw’ imyidagaduro (showbiz).

Tuganira numwe mu bakuriye Kampani ya Promo Afrika yadutangarijeko  “kuri ubu bagiye kujya bafasha abahanzi ku buryo bwose bushoboka gusa twabanje gufata Michael Ross bitavuzeko nabo mu Rwanda tutazabafata……N’abanyarwanda turi kuganira mu minsi ya vuba turatangaza abo tugiye gukorana, hari abo turi kuganira kandi vuba turaba twatangiye gukorana.”

Amasezerano ya Michael Ross na Promo Africa yatangiye gukora bakaba barahereye ku ndirimbo nshya bafatanyije gukorana yise “Bikukuju”. Nta byinshi bifuje gutangaza ku masezerano bagiranye na Michael Ross gusa kugeza ubu Promo Africa ni yo yonyine iri gufasha Michael Ross ku bijyanye n’ubujyanama.

NO COMMENTS

Leave a Reply