Nyuma y’ abana basaga milliyoni yishe umuganga ukuramo inda yahuye na Krisito...

Nyuma y’ abana basaga milliyoni yishe umuganga ukuramo inda yahuye na Krisito – Ubuhamya

| | Yasomwe inshuro 305 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Dr. Vansen Wong, umuganga ukuramo inda, nako twavuga wakoraga akazi ko gukuramo inda, yatekerezaga ko gukuramo inda ku bushake bifasha abagore bikaba n’amahirwe yo guhitamo ubuzima bifuza. 

Dr. Vansen Wong, ni umuganga (doctor) wakoraga akazi ko gukuramo inda, yatekerezaga ko gukuramo inda ku bushake bifasha abagore bikaba n’amahirwe yo guhita ubuzima bifuza. Yari yarahisemo aka kazi agamije gutanga umutuzo ku bifuzaga  kwikiza icyo yitaga umutwaro ku basamye inda zitifuzwa.

Dr Wong

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Info Chretienne,  Docteur Wong yumvaga ashishikariye gufasha abagore, by’umwihariko abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina babaga batifuza gutwara inda.

Igihe kimwe yaje gutekereza cyane ku kazi ke, yibaza umubare w’amamiliyoni y’impinja yishe binyuze mu gukurira inda zitifuzwa abagore yumva ni umutwaro ukomeye kuburyo yumvise akarambiwe.

Abortion

Mu gihe cy’imyaka 7 yamaze ari Umuganga ukuramo inda, uyu mugabo byaje kurangira agize inkomanga ikomeye ku mutima we, atangira  kwicira urubanza mu mutima ndetse abura amahoro kugeza ubwo yaje kwigira inama yo kwerekeza mu rusengero kuko yizeraga ko nibura ariho hantu yaturiza.

Mu gihe yari ageze mu rusengero, yumvise mu mutima we agize umunezero atari yarigeze kubera urukundo rw’Imana, ndetse akomangwa ku mutima n’ubutumwa yahumvise bwavuga ngo  “buri muntu wese yaremwe mu ishusho y’Imana.”

Gukuramo inda imbere y'Imana ni ukwica nk'ukundi

Vansen Wong byarangiye ahagaritse aka kazi. Ubu asigaye ari umuyobozi w’ikigo gishinzwe kwita no gukurikiranira hafi  abagore batwite cyo mu mujyi wa Sacramento, muri leta ya California yo muri leta zunze ubumwe z’Amerika.

NO COMMENTS

Leave a Reply