Umuganga w’ umunyarwanda ufungiye i Burundi nawe ashobora kwicwa

Umuganga w’ umunyarwanda ufungiye i Burundi nawe ashobora kwicwa

| | Yasomwe inshuro 655 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umunyarwanda witwa Kagaba Jean Paul wakoreraga akazi k’ ubuganga mu gihugu cy’ u Burundi yatawe muri yombi azira ko ari umunyarwanda ndetse ubu hakaba hari amakuru acicikana avuga ko nawe ashobora kuba yakwamburwa ubuzima.

SOS Meduia Burundi yatangaje amakuru y’ itabwa muri yombi ry’ uyu munyarwanda Kagaba Jean Paul, yavuze ko ku wa kane w’ iki cyumweru tariki ya 29 Nzeri 2016 aribwo abashinzwe umutekano benshi banitwaje intwaro baje mu rugo iwe aho yari atuye i Rutana baramuboha baramujyana i Bujumbura aho bivugwa ko yatawe muri yombi n’ urwego rw’ iperereza muri iki gihugu.

Kagaba Jean Paul yari amaze imyaka igera kuri ibiri akorera muri iki gihugu akazi k’ ubuganga dore ko yakoraga mu ivuriro ry’ amaso riherereye muri aka gace ka Rutana nk’ uko byatangajwe n’ abaturanyi be.

Kugeza ubu ntacyo Leta y’ u Rwanda iratangaza mu buryo bwo gutabara uyu munyarwanda watawe muri yombi azira kuba ari umunyarwanda ukora ibikorwa by’ ubutasi nk’ Leta y’ u Burundi yakomeje kugenda ibishinja abanyarwanda bose yagiye ita muri yombi. Kugeza ubu hakaba hari ubwoba ko Kagaba Jean Paul nawe ashobora kwicwa.

Muri Werurwe uyu mwaka nabwo Umunyarwanda Amb.Jacques Bihozagara nawe yafatiwe i Burundi arafungwa muri ubu buryo, nyuma bitangazwa ko yapfiriye muri gereza ya Mpimba yari afungiyemo, iby’urupfu rwe biburirwa ibisobanuro dore ko byagiye bivugwa ko yaba yarazize uburozi.

NO COMMENTS

Leave a Reply