Umugezi wahindutse nk’ amaraso watumye abaturage bacika ururondogoro

Umugezi wahindutse nk’ amaraso watumye abaturage bacika ururondogoro

| | Yasomwe inshuro 229 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Mu gihugu cy’ u Burusiya abaturage benshi ndetse n’ ubuyobozi bacitse ururondogoro nyuma yo kubona umugezi wo muri iki gihugu wahinduye isura, amazi yawo agahinduka umutuku nk’ amaraso, bitumwa bamwe batangira kwemeza ko iyi yaba ari imperuka mu gihe hari n’ abakeka ko byatewe n’ abmatiyo yo mu ruganda yatobotse.

Uyu mugezi wahindutse amazi yawo agasa n’ ibara ry’ umutuku ni umugezi witwa Daldykan uherereye hafi y’ umujyi wa Norilsk bikaba byahise bituma hari bamwe babisanisha n’ ukwemera kwabo maze batangaza ko iki cyaba ari kimwe mu bimeneyetso ntakuka cyerekana ko isi igiye kurangira ndetse uyu mugezi batangira kuwita umugezi w’ amaraso.

river umugezi-umutuku

N’ ubwo ariko abaturage bamwe batekereza ibi ndetse bikaba byanabakuye umutima Leta y’ u Burusiya yo itangaza ko igiye gutangira gukora iperereza ngo hamenyekane neza icyaba cyateye uyu mugezi guhindura ibara, aha bikaba bikekwa ko haba hari impanuka yabereye mu ruganda rukora ibyuma rubangikanye n’ uyu mugezi hanyuma imyanda ikajyamo bigatuma amazi ahita ahinduka umutuku.

river

Ubuyobozi bw’ uru ruganda narwo rukaba rwatangiye kugenzura neza ngo rurebe ko arirwo nyirabayazana w’ iki kibazo.

1 COMMENT

Leave a Reply