Umugi wa Kigali uritabira imikino ya Ealasca ku nshuro ya 8

Umugi wa Kigali uritabira imikino ya Ealasca ku nshuro ya 8

| | Yasomwe inshuro 219 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umugi wa Kigali ugiye kwitabira amarushanwa ngaruka mwaka ya Ealasca azatangira taliki ya 25 ugushyingo 2016 akabera mu gihugu cya Kenya.

Ikipe ya As Kigali igiye gukina imikino y’imigi ya Ealasca izatangira kuwa 26 ugushyingo 2016. Iyi mikino ni ngaruka mwaka ihuza amakipe y’imigi y’ibihugu bitandukanye byo muri Africa, aribyo Rwanda, Uganda, Sudani y’epfo, Burundi, Tanzania ndetse na Kenya izakira iyi mikino ya 2016-2017.

????????????????????????????????????

Muri iyi mikino amakipe yo mu Rwanda azahagararira umugi wa Kigali harimo ikipe ya As Kigali mu bagabo no mubari n’abategarugori muri football, KVC muri Volley ball y’abagabo, n’ikipe y’igihu y’abakobwa ikubutse mu marushanwa nyafurika mu bategarugori batarengeje imyaka 23, bongerewemo abakobwa bagera kuri 3 bakina mu makipe atandukanye yo muri shampiyona y’abari n’abategarugori.

Iri rushanwa ni irushanwa rikinwamo imikino myinshyi itandukanye, ni muri urwo rwego umugi wa Kigali wagiye ugabanya mo amakipe uturere 3 tugize umugi wa Kigali aritwo Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro.

Imikino ya gishuti imaze gukinwa n’amwe mu makipe ari kwitegura kujya gukina iyi mikino ya Ealasca , harimo ikipe y’abakobwa ya Volley ball yakinnye umukino wa gishuti ku cyumweru cyashize cyo kuwa 12 ugushyingo 2016 isaa yine (10h00), umukino wabahuje n’ikipe y’abahungu bahoze bakina volley ball mu bihe byakera (Kudumu volleyball club), ndetse n’abahoze biga mukigo cy’abihaye Imana St Joseph Nyamirambo, uyu mukino ukaba warangiye iyi kipe ya Kudumu yegukanye intsinzi y’ amaseti 3 kuri 1. Abakobwa bazahagararira akarere ka Nyarugenge bari gutozwa na Jose wari usanzwe abatoza iyi kipe mu mikino nyafurika, afatanyije na Isabo Cassius wahoze atoza ikipe ya kirehe Vc.

Ikipe ya As Kigali yo ikomeje kwitegura iyi mikino ikina imikino ya shampiyona y’uRwanda ya 2016-2017 igeze kumunsi 5 uzakinwa muri iki cyumweru, aho As Kigali izakina umukino n’ikipe Amagaju ku cyumweru inyagisenyi ku kibuga cy’ amagaju, mbere yo guhaguruka yerekeza muri Kenya.

Iyi kipe kimwe n’andi makipe azahagarira umugi wa Kigali muri aya marushanwa, azahaguruka ku itariki ya 23 ugushyingo 2016 azagerayo kuya 25 bucya bakina iyi mikino y’imigi Ealasca.

Iri rushanwa rya Ealasca kandi rinitabirwa n’abayobozi batandukanye bo mu nteko zigize ibihugu byitabiriye aya marushanwa ya Ealasca mu mikino yose.

Tubibutse ko iyi mikino igiye kuba ku nshuro ya 8 ikazabera mu gihugu cya Kenya, aricyo gihugu kigezweho mu kwakira iyi mikino ya Ealasca.

Mugihe amarushanwa y’umwaka ushize u Rwanda arirwo rwayakiriye kunshuro ya 7, mu mitegurire myiza cyane, yashimwe n’agatsiko gashinzwe gutegura no kuyobora ishyirahamwe rishinzwe kujyenzura imitegurire y’imikino ya Ealasca.

Yanditswe na Herve Kasse

NO COMMENTS

Leave a Reply