Umuhanzikazi Nyarwanda Meek Rowland yateguye igitaramo gikomeye mu mujyi wa Atlanta

Umuhanzikazi Nyarwanda Meek Rowland yateguye igitaramo gikomeye mu mujyi wa Atlanta

| | Yasomwe inshuro 859 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umuhanzikazi Nyarwanda Meek Rowland uba muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika nyuma yo gukora indirimbo zagiye zimenyekana, kuri ubu nawe yatangiye kwagura ibikorwa aho afite igitaramo kizabera muri Amerika mu mujyi wa Atlanta kikazaba taliki ya 28/10/2016.

Meek Rowland winjiye mu ruhando rw’ abahanzi Nyarwanda bitewe n’ indirimbo yagiye akora zikamenyekana twavuga nk’ indirimbo Amazing, you are the one nizindi zitandukanye kuri ubu nawe yatangiye  ibikorwa byo kuzamura muzika ye akayigeza kure hashoboka abinyujije mu bitaramo ategurira muri Amerika aherereyemo.

Igitaramo cyateguwe na Meek kizaba mu cyumweru gitaha taliki 28

Meek wakoze umuziki kuva akiri muto kuri ubu yiyemeje kuwuzamura ukagera kure haba hano mu Rwanda ndetse no mu mahanga. Kuba aba muri Amerika ariko, Meek avuga ko bitazamubuza guhangira Abanyarwanda bari mu gihugu n’abari imahanga.

Meek uzakorera iki gitaramo mu mujyi atuyemo wa Atlanta kikabera ahitwa  Vice Lounge amaze gusohora indirimbo nyinshi harimo nizo mu kirimi cy’ ikinyarwanda arizo:  “Uwantwaye umutima”, “Ninde Undirije Umwana”, “You Are The One”, “Uri Uwanjye”, Amazing n’izindi nshya avuga ko yamaze kurangiza azasohora mu minsi ya vuba zikagera ku banyarwanda.

 Meek yakoranye indirimbo nshya na Producer Piano yitwa ‘Amazing’ (Ifoto/Internet)
Meek ushaka kwagura umuziki we ukagera kure

NO COMMENTS

Leave a Reply