Umuhungu wa Museveni yahinduriwe inshingano mu gisirikare cya Uganda

Umuhungu wa Museveni yahinduriwe inshingano mu gisirikare cya Uganda

| | Yasomwe inshuro 478 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yakoze impinduka mu gisirikare cye, ndetse n’umuhungu we Maj Gen Muhoozi Kainerugaba ahindurirwa inshingano yari afite ahabwa izindi.latest005pixxMaj Gen Muhoozi Kainerugaba ise yamuvanye ku mwanya yari afite wo kuyobora ingabo zidasanzwe (Special Forces Commander) maze amuha inshingano zo kuba Umujyanama udasanzwe wa Perezida ushinzwe ibikorwa.

Nkuko ari impnduka zakozwe mu nguni zose z’igisirikare cya Uganda, ku ikubitiro Museveni yakuyeho umugaba mkuru w’ingabo za Uganda Gen.Katumba agirwa Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imirimo nubwo ngo atari yakamenye inshingano bamuhaye, akaba yaje gusimburwa na Maj Gen David Muhoozi wari Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka.

Uwari Lt Col Don Nabaasa yahise azamurwa mu ntera maze anahabwa inshingano zari zifitwe n’umuhungu wa Museveni Maj Gen Muhoozi Kainerugaba.

New Vision itangaza ko Lt. Col. Paddy Ankunda umuvugizi w’igisirikare cya uganda. yavuze ko hari buze gushyirwa ahagaragara itangazo rigararaza impinduka zakozwe mu gisirikare cya Uganda dore ko hari abandi benshi batandukanye bagiye bahindurirwa inshingano.

NO COMMENTS

Leave a Reply