Umujyi wa Kigali wafunguye umuhanda uva KBC ugana mu Rugando

Umujyi wa Kigali wafunguye umuhanda uva KBC ugana mu Rugando

| | Yasomwe inshuro 1,697 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umujyi wa Kigali watanze uruhushya ku binyabiziga ko byatangira gukoresha u muhanda uva KBC werekeza mu Rugando uciye ku masanganiro ya Radisson Blu Hotel guhera kuri uyu wa mbere w’icyumweru dutangiye tariki ya 31 Ukwakira 2016.

kglls

Kuri uyu wa mbere taliki 31.10.2016 umuhanda werekeza ku masangano y’umuhanda uturutse KBC ugana kuri Kigali Convention Center uzatangira gukoreshwa n’ibinyabiziga nyuma yaho uyu muhanda warumaze igihe ufunzwe.

Iyi mihanda yari yarafunzwe mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’abakuru b’ibihugu, ndetse n’abashyitsi bari baturutse mu bihugu by’Afurika baje kwitabira Inama ya 27 ya Afurika yunze ubumwe yabereye mu Rwanda guhera tariki ya 17 Nyakanga 2016.

NO COMMENTS

Leave a Reply