Umukino wa Karate mu Rwanda, igisubizo mu kinyabupfura cy’ abana

Umukino wa Karate mu Rwanda, igisubizo mu kinyabupfura cy’ abana

| | Yasomwe inshuro 187 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Guhera ku itariki ya 5 ugushyingo uyu mwaka ishyirahamwe ry’ umukino njyarugamba (Ferwaka) ryatangije igikorwa cyo gutoza abana bakiri bato umukino wa Karate kuri Stade Amahoro i Remera. Ni abana basanzwe bakina uyu mukino wa karate, ndetse n’abari kuwutangira bushyashya.

Iki ni gikorwa kizamara ameze gera kuri 2 kirikubera kuri stade amahoro, ahaba ikibuga cyangwa inzu isanzwe ikinirwamo umukino wa Karate. Iki gikorwa cyateguwe n’imwe mu makipe asanzwe akinira hano mu Rwanda ibarizwa iremera kuri stade ariyo Club de Lion ifatanyije n’andi makipe atandukanye yahano mu Rwanda, batewe inkunga na Minisiteri y’umuco na sport, dore ko iki gikorwa atari ubwambere kibaye kuko ni umwaka ushize cyarabaye.

4e756b47-bb67-43b8-9adb-ede646f2bd9f
Abana bakiri bato nibo batangiye imyitozo

Umunyamakuru wa Touchrwanda.com aganira n’umutoza w’ikipe ya Lion akaba n’umutoza w’ikipe yigihugu ya Karate Nkoranyabahizi Emmanuel urigutoza aba bana yagize icyo adutangariza: “aya mahugurwa ategurwa dufite ibyo twagendeyeho cyangwa twahereyeho, icyambere ni ugushaka gutegura abana bashobora kuzakinishwa ku mikino ya Olympic cyane ko karate yabaye umukino uri Olympic, ikinda ni ugushaka uko wa vumbura impano z’abana hakira kare, kandi iki gikorwa kiranabafasha mu bihe by’ibiruhuko, kugirango babone ikibafasha muri ibi biruhuko batangiye, navuga ko nabyo biri murwego rw’uburezi, ni muri urwo rwego byateguwemo”.

9dd67fac-6412-4b77-93ff-9625df288fc7
Abatoza barimo hagati bari kwigisha abana

Nkoranyabahizi Emmanuel akomeza asobanura kukijyanye n’imyitwarire cyangwa se ikinyabupfura aba bana bakura mu mukino njya rugamba wa Karate ”ibi ni ukuri koko, duhereye ku bumenyi cyangwa ku makuru dukura kubabyeyi b’abana, batubwira ko uko abana bajyenda bakomeza gukina umukino wa Karate, abana babo bajyenda bahindura imyitwarire bakagira izindi mpinduka nziza, mbese imyitwarire yabo ikaba myiza, cyane cyane mu kugira imbaraga zishingiye mu kwiga neza, ndetse no kwitwara neza mu kinyabupfura haba mu rugo ndetse no kwishuri, yewe nahandi hose bari”.

Uyu mutoza w’abana yakomeje atanga ikizere ku babyeyi bafite abana muri iki gikorwa ndetse n’abatabfitemo, yavuze ko ”abasaba kutazagira ikibazo cy’abana babo kuko aho bari hizewe kuko hafite umutekano, ku burezi babaha, ikinyabupfura kibereye umwana w’umu karatika, cyane ko badakina Karate gusa ahubwo bafite n’abarimu babifitiye ubushobozi netse n’ubumenyin(babyigiye).

Yanditswe na Herve kasse

NO COMMENTS

Leave a Reply