Umukobwa w’ imyaka 20 arashaka ugura ubusugi bwe ngo abone amafaranga y’...

Umukobwa w’ imyaka 20 arashaka ugura ubusugi bwe ngo abone amafaranga y’ ishuri

| | Yasomwe inshuro 305 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umukobwa witwa Ariana w’ imyaka 20 y’ amavuko ukomoka mu gihugu cy’ Uburusiya yamaze gutangaza ko yemeye guheba ubusugi bwe akabugurisha ngo abone amafaranga yamufasha kurangiza amasomo ye ya Kaminuza.

Ariana avuga ko yabanje kugerageza ubundi buryo bwose bushoka ngo abe yabona amafaranga yo kwishyura ishuri ariko bikomeza kwanga akaba aribwo yahise ahitamo kugurisha ubusugi bwe aciye kuri interineti.¬†Agatangaza ko ubusugi bwe buzegukanwa n’ umugabo uzabasha kwiyemeza kumwishyura amayero ibihumbi 130, ni ukuvuga asaga miliyoni 120 uyabaze mu manyarwanda.

prostitutes
Inkuru yamamaza Ariana igaragaraho n’ abandi bakobwa nabo bakeneye icyashara

Ariana avuga ko yatekereje asanga ubuzima bwo mu kindi gihugu azaba yagiye kwigambo ibijyanye n’ ubuganga, buzaba bukomeye cyane kandi buhenze.

Ati: “Abanyeshuri benshi bagira ikibazo cy’ uko mu gihe cy’ amasomo baba bagomba no gukemura ibibazo byinshi. Ugomba kujya gukora kugirango wiyishyurire ishuri. .

Ndashaka kwimukira mu kindi gihugu kwiga amasomo y’ ubuvuzi. Kaminuza izampenda, icumbi naryo rizaba riri hejuru, ndatekereza ko ubuzima bwo mu kindi gihugu buzaba bukomeye cyane niyo mpamvu nifuza gukura mu nzira uyu muzigo w’ amafaranga kugirango nite cyane ku masomo yanjye y’ ubuvuzi

pay-ariana
Ariana yatangiye gushyira hanze amafoto akurura abakiliya

Ariana avuga ko ibyo ari gutegura byose ababyeyi be batabizi kandi ko nibanaramuka babimenye atazagira ubwoba bwo kubibasobanurira mpaka babyumvise.

Akimara gutangaza ibi, imiryango myinshi yatangiye kumunenga, ariko ayisubiza ko ari umukobwa wigenga ufite gukora icyo ari cyo cyose yifuza, yongeraho ko yabitekerejeho bihagije kugeza afashe iki cyemezo yita igikomeye.

NO COMMENTS

Leave a Reply