Umunyamerika yashimutiwe mu gihugu cya Niger

Umunyamerika yashimutiwe mu gihugu cya Niger

| | Yasomwe inshuro 305 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umunyamerika ukorera umuryango utegamiye kuri leta yashimutiwe mu gihugu cya Niger mu mujyi wa Abalak mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’umurya mukuru Niamey, mbere yuko abashimusi bamujyana mu gihugu cya Mali mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu.0a4eaedf145afeb0419f41bb3a05072936544ccaAbashinzwe umutekano bavuze hakiri kare kuba umuntu yatangaza amazina y’abashimuse uwo mukozi, gusa ngo agace kabereyemo ubwo bushimusi kashyizweho umutekano udasanzwe.

Ati:”Haracyari kare cyane kuvuga umubare w’abashimusi basubiye muri Mali. Ubuyobozi bwashyize umutekano wihariye muri ako gace”.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP byatangaje ko umuntu wabahaye amakuru yabasabye kutagaragaza amazina ye. AFP ikomeza ivuga ko imipaka y’igihugu cya Niger yoroshye kuba abaturage bayituriye bahohoterwa dore ko ubugizi bwa nabi bwakunze kuyikorerwaho n’abaturutse mu gihugu cya Mali mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Amajyaruguru y’igihugu cya Mali mu mwaka wa 2012 yari mu maboko y’intagondwa z’al Qaeda mbere yuko ingabo z’ubufaransa zifatanyije n’iza Mali zibavanye muri ibyo birindiro. Byibura abantu babiri bahasize ubuzima gusa hari n’undi muntu umwe wafashwe nubwo hatangajwe  amazina y’abapfuye.

Amakuru avuga ko imihanda yose y’igihugu cya Mali iri kugenzurwa.

Ni ku nshuro ya mbere umunyamerika ashimutiwe mu gihugu cya Niger. umuvugizi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yabwiye AFP ko batunguwe n’iryo shimutwa ariko yirinda kugira byinshi abivugaho.

Mu mwaka wa 2011 abana babiri b’Abafaransa bashimutiwe muri resitora mu murwa mukuru Niamey, baza no kwicwa ubwo hageragezwaga ibyo kubarokora. Mu myaka itanu ishize kandi abakozi batanu b’abafaransa na bo bashimuswe n’umutwe wa Al Qaeda ishami ryawo i Magreb,  bane muri bo baje kurekurwa mu mwaka wa 2013 nyuma y’irekurwa ry’umugore wari ufunzwe.

AFP ikomeza ivuga ko mu ntangiriro z’uku kwezi abasirikare 22 ba Niger barishwe, mu gitero cyagabwe n’abagabo bavuye muri Mali mu nkambi iherereye Tahoua mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Niamey.

NO COMMENTS

Leave a Reply