Umuryango w’umwami Kigeli Ndahindurwa wanzuye ko agomba gutabarizwa mu Rwanda

Umuryango w’umwami Kigeli Ndahindurwa wanzuye ko agomba gutabarizwa mu Rwanda

| | Yasomwe inshuro 1,352 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Nyuma y’ibiganiro ku mpande zombi, Umuryango w’umwami Kigeli V Ndahindurwa haba abari mu Rwanda ndetse n’abari i Washington aho yatabarukiye, wemeje ko umugogo we ugomba gutabarizwa mu Rwanda i Nyanza aho yimikiwe gusa kurubu itariki ikaba itaramenyekana.

Ni nyuma yaho hagaragaye amakuru yavugaga ko uruhande ruri muri Leta zunze ubumwe z’Amerika rwanze ko yatabarizwa (yashyingurwa) mu Rwanda bitangajwe n’uwari umuvugizi ndetse n’umujyanama we kubw’impamvu  kuko mbere yo gutanga yasabye ko atahatabarizwa kuko akiriho bitashobotse ko ataha nk’Umwami.

Gusa umuryango w’umwami nyuma yo kwicara bakajya inama wasohoye itangazo rigira riti “ Umuryango w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa Jean Baptiste uramenyesha abanyarwanda bose, incuti n’abavandimwe ko umugogo w’umwami uzatabarizwa mu gihugu cyamubyaye, i Mwima ya Nyanza, aho yimikiwe, aherekejwe n’abanyarwanda yakunze ubuzima bwe bwose. Itariki n’imihango byo kumusezeraho bwa nyuma mukazayimenyeshwa mu minsi iri imbere.”

Leta yari iherutse gutangaza ko yiteguye gutanga ubufasha bwose bukenewe muri gahunda y’itabarizwa rya Kigeli V. Itangazo ryashyizwe ahagaragara tariki 18 Ukwakira, ryagiraga riti “Nibamara gutangaza imiterere ya gahunda bagennye, leta yiteguye gutanga ubufasha ubwo ari bwo bwose bukenewe.”

NO COMMENTS

Leave a Reply