Umuryango w’ Umwami Kigeli V uri mu Rwanda ugiye kuganira n’abari muri...

Umuryango w’ Umwami Kigeli V uri mu Rwanda ugiye kuganira n’abari muri Amerika

| | Yasomwe inshuro 212 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Abagize umuryango w’ Umwami Kigeli V Ndahindurwa kuri uyu wa gatanu bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru bababwira ko nk’umuryango we bifuza ko umugogo we watabarizwa mu Rwanda.

umuryango w’ Umwami Kigeli V

Mu bibazo abanyamakuru babajije byibanze cyane kumenya icyo uyu muryago uvuga ku kuba umugogo  w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa watabarizwa mu Rwanda ariko mu bisubizo uyu muryango watanze nawo wavuze ko ariko wifuza ariko habanje kuganirwa n’umuryango w’uyu mwami uri muri Amerika nkuko byavuzwe na Rev.Pastor Ezras MPYISI ati:”iyi nama y’umuryango yateranye yemeje y’uko icyifuzo cyabo ari uko umugogo we ugomba gutabarizwa mu Rwanda bafatanije n’ubuyobozi bwa leta y’u Rwanda, ariko nanone ab’uyu muryango bari mu Rwanda bagomba kuba bahura n’abo ngabo bari muri Amerika bakaganira, bakareba ukuntu bahuza igitekerezo”.

umuryango w’Umwami Kigeli V

Uretse kandi iki kibazo hanagarutswe ku hantu umugogo w’Umwami watabarizwa mu gihe byaba byemejwe ko uza gutabarizwa mu Rwanda, niba haba ari mu karere ka Gicumbi umurenge wa Rutare, nk’uko ubwiru bubiteganya gusa Rev.Pastor Ezras MPYISI yasubije ko babyumvikanaho na leta y’u Rwanda, ati:”ibyo ni ukubyigaho kuko ntitwategeka, kandi nayo ntiyategeka, twakumvikana, agatabarizwa aho twumvikanyeho”.

Umwami Kigeli V

Mu bindi batangaje uyu muryango urimo kwigwaho n’igihe umugogo w’Umwami wazabarizwa n’uburyo bareba niba hazimikwa undi Mwami nyuma yo kuba Umwami  Kigeli V Ndahindurwa atangiye muri Amerika.

umuryango w’ Umwami Kigeli V

Umwami Kigeli V Ndahindurwa yategetse u Rwanda kuva kuwa 28 Nyakanga 1959 kugera ahiritswe ku butegetsi kuwa 28 Mutarama 1961 yatanze mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 16 Ukwakira 2016.

Yakozwe na Vestine UMURERWA

NO COMMENTS

Leave a Reply