Umushahara muto imbogamizi ku barimu bo mu Rwanda

Umushahara muto imbogamizi ku barimu bo mu Rwanda

| | Yasomwe inshuro 360 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu gihe hashize iminsi hizihijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe abarimu, hano mu Rwanda ho bamwe mu barimu bavuga ko ikibazo kikibazitiye ari uko umushahara bahembwa usanga utajyana n’ibiciro byo ku masoko, kandi nta kizere cyo kuba wazamurwa.

umushahara

 

Umwe mu barimu baganiriye na touchrwanda nibyo asobanura ati:”ku kigendana n’imibereho, usanga imibereho ya mwarimu itihuta ngo ijyane n’isoko, kandi uko hanze bihagaze ubu ngubu umushahara wa mwarimu ni muke, kandi nta cyizere cyo kuvuga ngo ugiye kuzamuka vuba vuba, ushyikire abandi bantu dufite amashuri amwe bakora mu bindi bintu bitandukanye”.

umushahara

Ku rundi ruhande ariko minisitiri w’uburezi avuga ko iki atari ikibazo kuko ngo usanga hari gahunda zashyiriweho kubafasha nka cooperative umwarimu sacco, ni Dr Musafiri Papias Malimba avuga ati:”iyo tuvuga imibereho myiza no guteza imbere ubunyamwuga ntabwo ari umushahara gusa, bigendera ku bintu byinshi, ubundi ugiye kuvuga n’umushahara nta mushahara wabona ungana na service utanga, nta gihembo ushobora kubona kingana na service ugeza ku Rwanda n’abanyarwanda, ibijyane n’umushahara ugenda wongerwa bitewe n’uko amikoro y’igihugu agenda.  

Urugero nk’uyu mwaka w’ingengo y’imari muziko abarimu bose bazamuwe mu buryo ntambike bagahabwa 10%, ariko guhera uyu mwaka n’umwaka ukurikiraho n’ubundi hazabaho abarimu bazajya bazamuka mu buryo ntambike n’uburyo mpagarike, ibyo bizatuma umushahara wabo ugenda uzamuka, ikindi kandi iriya gahunda y’umwarimu sacco reta ishyiramo ingengo y’imari nini cyane kandi izakomeza kugeza mu mwaka 2020-2022, rero abarimu bafite ayo mahirwe”.

Imibare ya Mineduc igaragaza ko mu 2014, abarimu bigisha mu mashuri abanza bari 41,192 baje kwiyongera mu 2015 bakagera ku 42,005 n’aho abo mu mashuri yisumbuye bakaba bari 27,116 mu 2014, 2015 baza kugera ku 27,644.

Yakozwe na Vestine UMURERWA

NO COMMENTS

Leave a Reply