Umushoferi arashimirwa guhamagarira Polisi abacuruza ibiyobyabwenge

Umushoferi arashimirwa guhamagarira Polisi abacuruza ibiyobyabwenge

| | Yasomwe inshuro 127 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Polisi y’u Rwanda yashimye kuba maso n’umutimanama by’umushoferi  w’imwe muri kompanyi zitwara abagenzi mu muhanda wa Kigali-Rusumo, wahamagaye Polisi nyuma yo kubona ko babiri mu bagenzi yari atwaye bari bafite ibiyobyabwenge.

Umushoferi wa Matunda Express, kompanyi ikorera kuri uriya muhanda, ku italiki ya 9 Ukwakira, yahamagaye Polisi ikorera mu karere ka Kirehe ayiha abantu babiri bari bahishe ibiro 30 by’urumogi mu bikapu bari bafite mu modoka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko aba bagabo ari Safari Jean Baptiste w’imyaka 34 y’amavuko na Nsengiyumva Tadeyo, basanganywe ibiro 15 by’urumogi buri wese.

IP Kayigi yavuze ko uyu mushoferi yageze ahitwa Cyunuzi mu murenge wa Gatore saa kumi n’ebyiri za mugitondo,  ahamagara Polisi avuga ko ibyo bikapu byabo  byuzuye urumogi.

Yagize ati:” Uyu mushoferi yabikoranye ubwitonzi, yasohotse nk’ugiye kwihagarika maze ahamagara Polisi ikorera muri Kirehe.”

IP Kayigi yongeyeho  ati:” Yashushe nk’aho hari abandi bagenzi ategereje  kugeza igihe Polisi yahagereye , isaka imitwaro yari mu modoka maze ihita ita muri yombi abagabo babiri , mbere y’uko yikomereza urugendo rwe.”

Arangiza avuga ko , mu gihe gito gishize, habayeho ibindi nk’ibi cyane cyane muri Kirehe, aho abashoferi ba za kompanyi bahamagaye Polisi cyangwa batwara imodoka bakazihagarika ku bapolisi bari ku kazi mu muhanda cyangwa bakazijyana kuri sitasiyo za Polisi, nyuma yo kubona ko , mu bo batwaye harimo abafite ibiyobyabwenge; akaba ari ikimenyetso ko , uretse inzego zishinzwe umutekano, n’abaturage biyumvamo inshingano yo kubirwanya kandi bari maso, bikaba biri mu byo Polisi y’u Rwanda  ishima.

Yongeyeho ati:” Iyi myitwarire niyo ikwiye kuranga abashoferi bose  ndetse n’abagenzi baba batwaye kuko umutekano ari ngombwa kandi ukenewe na bose  bityo no kuwubungabunga ari ibya buri wese.”

NO COMMENTS

Leave a Reply