Umusirikare ukomeye yacucuwe n’indaya 2 yararanye nyuma yo kubura ubwishyu

Umusirikare ukomeye yacucuwe n’indaya 2 yararanye nyuma yo kubura ubwishyu

| | Yasomwe inshuro 370 | Ibitekerezo byatanzwe
2
SHARE

Mu gihugu cya Kenya umusirikare ukomeye yibasiwe n’ indaya ebyiri ziramucucura ibikoresho byo mu nzu, nyuma yo kuzirarana bakarara binezeza ariko nyuma akaza kubura amafaranga yo kwishyura serivisi zamuhaye.

Ikinyamakuru buzzkenya kivuga ko uyu musirikare utatangajwe amazina ye, yararanye n’ indaya ebyiri mu ijoro rimwe, barara binezeza. Barangije uyu musirikare yaje kubura amafaranga yo kwishyura serivisi yahawe. Izi ndaya zahise zifata umwanzuro wo kwiyishyura zitwara bimwe bikoresho byo munzu birimo teeviziyo ya flat screen na telefoni igendanwa y’ uyu musirikare hamwe n’ amafaranga make babashije kubona.

Umuturanyi w’ uyu musirikare wabonye izi ndaya zirukankana ibi bikoresho zari zihembye kubera akazi zari zarayemo, ngo yumvise zigenda zitotomba zivuga ko nta kintu kiryoha gitangirwa ubuntu, ko batari kwihanganira uyu musirikare ngo batahe batishyuwe.

Cyakora nyuma yo guhamagara polisi akayitekerereza ibyamubayeho, ngo uyu musirikare yaje kubasha kugaruza telefoni ye gusa, ariko ibindi araheba.

 

2 COMMENTS

  1. Ubukomere burihe niba adashoboye kwirihira service yakoresheje, cg yitwaje ubukomere bwe yibwira ko arabibonera ubusa? Nazo zakanuye amaso

Leave a Reply