Umuvuduko wo gutema ibiti ugomba kujya hasi y’uwo kubitera

Umuvuduko wo gutema ibiti ugomba kujya hasi y’uwo kubitera

| | Yasomwe inshuro 135 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe gutera ibiti, iyi gahunda yahuriranye n’umuganda rusange w’ukwezi, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yongeye kwibutsa abanyarwanda  ko umuvuduko wo gutema ibiti ugomba kujya hasi cyane y’uwo  kubitera.

img-20161126-wa0002Iki gikorwa cyatangirijwe mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Bukure ku rwego rw’igihugu, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yongeye kugaruka ku kibazo cyo gutema amashyama aho umuvuduko wabyo uri kwiyongera.

Ati:”Ariko rero banyarwanda gutera ibiti n’amashyamba ni byiza cyane, ariko ntibihagije kuko kubitera umuvuduko wo gutera ibiti ukajya munsi y’umuvuduko wo kubitema , cyaba ari ikibazo gikomeye …dukomeje gutema ibiti n’amashyamba  igihugu cyacu cyaba ubutayu ”.img-20161126-wa0000Minisitiri Murekezi yakomeje asaba abanyarwanda kwitabira gukoresha gas yo mu macupa mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’imihandagurikire z’ikirere.

Ati:”Niyo mpamvu nsaba abanyarwanda bose cyane cyane abo mu mujyi kumenyera umuco mushya wo gutekesha gas, igihe kizagera nkuko mu Burayi no muri Amerika babikora,  tujye dukoresha ya gas yizana muri canalization…ubu gas irahendutse kurusha inkwi n’amakara”.

Iki gikorwa cyo gutangiza ukwezi ko gutera ibiti, gisize ahatangirijwe iyi gahunda mu murenge wa Bukure mu karere ka Gicumbi hatewe ishyamba ku butaka bungana ha 4.

Nkurunziza Pacifique/touchrwanda.com

NO COMMENTS

Leave a Reply