Umuyobozi wa FERWABA yerekeje muri Africa y’epfo

Umuyobozi wa FERWABA yerekeje muri Africa y’epfo

| | Yasomwe inshuro 229 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umuyobozi Mukuru wa FERWABA Bwana Désiré Mugwiza ari muri Afurika yo hepfo aho agomba kwitabira igikorwa cyiswe “Royal Bafokeng Jr. NBA Finals” kuri uyu wa Gatandatu Tariki 29 Ukwakira 2016, kikaba gitegurirwa muri “Royal Bafokeng Jr.

1467204359_dsc_0006_2

NBA Basketball Program”, biteganyijwe ko azagirana inama n’abayobozi Bakuru ba NBA Africa, harimo na Vice Perezida wa NBA Africa Bwana Amadou Gallo Fall.

Kujyenda cyangwa gutumirwa kuyu muyobozi Désiré Mugwiza usanzwe uyobora ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda rije rikurikiranwa no kohereza bamwe mubakinnyi bakinaga hano mu Rwanda cyane cyane higanjemo abakiri bato baheruka gukina imikino nyafurika iherutse kuba, ibi akaba arimwe mu bikorwa bikomeje gushimirwa n’abamwe mubakunzi ba Basketball hano mu Rwanda, ndetse bakanemeza ko iri ari iterambere rigaragarira buriwese kandi rifitiye umumaro mu nzego zitandukanye.

1475799496mugwiza

Tubibutse ko iyi ariyo manda yanyuma yokuyobora kubayobozi bariho ubungubu, ni mugihe amatora yo gushyiraho ubundi buyobozi bushya ateganyijwe kuba mu ma tariki yo hagati mu mwaka utaha wa 2017 mu kwezi kwa kabiri(2).

Naho umwe mu myanzuro yatanzwe ni nama rusange yabaye kucyumweru gishize uvuga ko inama izongera guterana kuri 6/11/16 izemeza ayo mategeko avuguruye ikanashyiraho italiki y’itangira rya championnat.

Yanditswe na Kasse Herve

NO COMMENTS

Leave a Reply