Umwami Kigeli V Ndahindurwa agiye gutabarizwa (gushyingurwa) mu Rwanda

Umwami Kigeli V Ndahindurwa agiye gutabarizwa (gushyingurwa) mu Rwanda

| | Yasomwe inshuro 361 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Nyuma y’ uko Guverinoma y’ u Rwanda itangaje ko abo mu muryango w’ umwami Kigeli V Ndahindurwa nibamara guhitamo aho bifuza ko umugogo we watabarizwa (washyingurwa) bamaze guterana bemeza ko bifuza ko yatabarizwa mu Rwanda.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Ukwakira 2016, nibwo abantu bari mubagize umuryango w’ Umwami KIGELI V Ndahindurwa Jean Baptiste bateranye maze bemeza ko Umwami KIGELI V Ndahindurwa Jean Baptiste uherutse gutanga tariki ya 16 Ukwakira 2016, aho yari amaze iminsi mu buhungiro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yazashyingurwa mu Rwanda.

Abagize uyu muryango wa Kigeli V Ndahindurwa kandi bahise banaboneraho gushimira byimazeyo Abanyarwanda muri rusange na Guverinoma y’u Rwanda by’umwihariko inkunga yemereye umuryango  mu mihango yose izakurikira.

Kugeza ubu nta bufasha Guverinoma y’ u Rwanda iratangaza, n’ igihe izabutangira ariko ikaba iherutse kwemeza ko yiteguye gutanga ubufasha bwose, mu gihe uyu muryango waba wamaze gutangariza Guverinoma ku bijyanye n’ amahitamo yabo.

NO COMMENTS

Leave a Reply